Gisagara: Abakora imirimo muri VUP barinubira kudahembwa

Abaturage bahawe imirimo muri gahunda ya VUP mu Murenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara barinubira kudahemberwa igihe kuko ngo bibakenesha.

Abo baturage bakora umuhanda mu Mudugudu w’Agatare, Akagari k’Akaboti, bavuga ko kubona akazi muri ibi bikorwa byababereye nk’amahirwe kuko bari babonye aho bakura amaramuko ariko kudahemberwa igihe bigatuma imibereho yabo igorana.

Guhabwa akazi muri VUP byarabagobotse ariko kudahembwa ngo birabazahaje.
Guhabwa akazi muri VUP byarabagobotse ariko kudahembwa ngo birabazahaje.

Bavuga ko mu masezerano yabo harimo ko bazajya bahemberwa iminsi 15 bita “ikenzene”, ariko ngo mu minsi igera kuri 75 y’amezi abiri n’igice bamaze bakora (amakenzene 5), bahembwe kabiri gusa.

Ngo byatumye batabasha gukemura ibibazo byabo uko bigomba, kandi ntibanabona ahandi bakura amafaranga kuko aho baba bayiteze ari muri ako kazi.

Jean Baptiste Rugambage, umwe muri abo baturage, avuga ko mu minsi ya mbere ahemberwa iminsi 15 ye inshuro ebyiri yari amaze gukora, byamufashije cyane kuko yabashije kugurira umuryango we wose ubwisungane mu kwivuza, ubu ariko ngo akaba akeneshejwe n’uko amaze igihe adahembwa.

Ati “Aka kazi karangobotse mbasha gukemura ibibazo by’umuryango ariko ubu noneho nasubiye inyuma rwose kubera kudahembwa, nibatugeragereze ntibyoroshye.”

Hakizimana François, Umukozi wa VUP mu Karere ka Gisagara, avuga ko iki kibazo kizakemuka mu minsi ya vuba ariko ntavuge umunsi nyawo.

Hakizimana avuga ko byatinzeho gato kubera ko bari kunoza urutonde rw’abakora no kugira ngo bose bafunguze amakonti yo guhemberwaho muri SACCO. Ibi byose ariko ngo bikaba byaramaze gukorwa n’amafaranga akaba yarateguwe.

Ati “Twaratinze kuko twarimo tunoza urutonde rushya, hanafunguzwa za konti ariko ubu byarakemutse mu minsi mike cyane barabona amafaranga kuko na yo yamaze gutegurwa.”

Muri uyu Murenge wa Kansi, imirimo y’amaboko (public works) yagiye igabanuka, n’umubare w’abayikoragamo uramanuka. Mu mwaka wa 2014 abakoraga muri VUP (public works) bari 308 none ubu hasigayemo abagera kuri 94.

Imirimo iri gukorwa ni amateme, imiyoboro y’amazi n’imihanda ihuza utugari ireshya na km 20. Imaze gukorwa ireshya na km15.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka