Gisagara: Abagore barakinubira kudafashwa n’abagabo imirimo y’urugo

Bamwe mu bagore bo mu karere ka Gisagara baravuga ko bagifite imbogamizi yo guharirwa imirimo myinshi y’urugo n’abagabo hitwajwe umuco.

Bamwe mu bagore bo mu murenge wa Kansi muri aka karere ka Gisagara bavuga ko imirimo myinshi yo mu rugo irakitirirwa umugore ikanamuharirwa, bikamutera kuvunika cyane kandi bitagakwiye mu gihe afite uwo bafatanyije urugo.

Nyiramwiza Cecile ati “Ahaa! Wabwira umugabo mu rugo ngo ni akuhagirire umwana ntakumerere nabi? Nyamara ariko nta muziro urimo icyo tuba dushaka ni ugufashwa kugirango birangire natwe turuhuke.”

Bamwe mu bagore bo mu karere ka Gisagara barasaba abagabo kutabaharira imirimo y'urugo.
Bamwe mu bagore bo mu karere ka Gisagara barasaba abagabo kutabaharira imirimo y’urugo.

Aba bagore bemeza ko koko hari imirimo igayitse ku muntu w’umugabo, ariko nanone bakavuga ko atari yose ku buryo bakwiye kubyitwaza ngo yose iharirwe umugore.

Nyiraminani Berancille wo mu murenge wa Kibirizi atanga urugero avuga ko nta mugabo wagakwiye gutora umweyo ngo akubure igihe umugore ahari, ko ahubwo bagurana wenda umugabo agakora ibindi nko guteka cyangwa kumesa ariko ngo abagabo ntibabyumva.

Niyirema Yohani umugabo wo mu murenge wa Kibirizi avuga ko koko abagabo benshi bagira urwitwazo umuco wa kirazira bagaharira imirimo y’urugo umugore, kandi akenshi ntibanashime ibyo akoze nyamara mu by’ukuri babaye bafatanyije iyo mirimo byarushaho kuba byiza.

Ati “Abagabo dukunda ko mu rugo bitungana neza nyamara kenshi bigapfa, kuko umugore abyigaraguramo wenyine ugasanga intonganya ziravutse aho kubifatanya ngo bitungane.”

Niyirema yongeraho ko muri iyi minsi bamwe mu bagabo batangiye kumva ko umugore atari imashini ikora imirimo yose bakanihatira ku bafasha. Avuga ko hakirimo urugendo kugira ngo imico ivuga ko ari umuziro ko umugabo ateka cyangwa yita kubana icike nawe afashe imirimo uwo bashakanye.

Mu mashyirahamwe atandukanye inyigisho zijyanye no gufatanya imirimo ku bashakanye ziratangwa ndetse hamwe na hamwe impinduka zigenda igaragara, nk’uko inzego zishinzwe iterambere ry’umuryango mu karere ka Gisagara zibitangaza.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Aba bagabo nabo rwose bakwiye gufasha bagenzi babo cyane kumvikana nibyo byambere

Karekezi Junior yanditse ku itariki ya: 18-08-2015  →  Musubize

Njyewe uko mbibona n’uko abashakanye bombi bagomba gufashanya imirimo yose nta numwe ugize ipfunwe kuko mu kwambikana impeta biyemeza gufatanya muri byose. Nko kujyana umwana kwa muganga, kuvoma,guteka,...

Komeza Innocent yanditse ku itariki ya: 17-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka