Gicumbi: Umunsi w’intwari bazazirikana cyane intwari Fred Gisa Rwigema

Abaturage bo mu Karere ka Gicumbi batangaza ku munsi w’Intwari z’igihugu uteganyijwe tariki 01/02/2013, bazirikana cyane intwari Major General Gisa Fred Rwigema, kuko bemeza ko aza ku isonga mu bitangiye igihugu.

Uwitwa Jean Bosco Muhawenimana agira ati: “Yego hari n’izindi ntwari ariko Gisa Fred Rwigema tumufata nk’umuntu w’imena watangije urugamba rwo kubohora u Rwanda ndetse numva najye nakwitangira abantu igihe mbona igihugu cyanjye kidafite amahoro”.

Akomeza avuga ko mu bo bazirikana harimo abantu benshi bagiye bitanga nko mu gihe cya Jenoside, aho yavuze Feleicite Niyitegeka yanze kwitandukanya n’abo yari yahaye ubuhungiro na bagenzi be bari muri Centre Saint Pierre ku Gisenyi.

Avuga ko musaza we Koloneli Nzungize yari yamutumyeho ngo asezerere izo mpunzi ave muri icyo Kigo agisijyemo ba nyagupfa. Ni byo yanze mu kubaruwa kuzuye urukundo n’ubutwari yandikiye uwo musaze we.

Mu mibereho ye, Niyitegeko yerekanye bwa butwari bwa buri munsi mu mirimo umuntu aba ashinzwe, haba mu byerekeye kwigisha no kurera, mu gucunga umutungo w’ibigo yakozemo, haba mu kuyobora abinjiraga mu muryango w’abafasha b’ubutumwa no gufasha abatishoboye.

Ibyo byose yabigiranye ubushobozi bwinshi bagenzi be bakabimwubahira kandi bakabimukundira.

Kuba intangarugero yari yarabigize umuco ni cyo cyamufashije mu kwemera kwitangira abari baramugannye ahitamo kwicwa aho kugwa mu ingengabitekerezo y’ivanguramoko.

Vilgire Sibomana nawe n’umwe mu baturage bo Mukarere ka Gicumbi, atangaza ko mu ntwari yibuka ko harimo Agathe Uwiringiyimana wabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere w’umugore kuva kuwa 17 /07/1993 kugeza 07/04/1994 mu gihe cya Jenoside yishwe n’abari ingabo z’igihugu.

Uwilingiyimana yagize umutima wa kigabo arwanya akarengane k’iringaniza, mu gihe yari Minisitiri w’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye mu butegetsi bw’irondakarere n’irondakoko bwa Habyarimana.

Yongeye kugaragaza ubwitange bwe buhebuje mu gihe cya Jenoside akomeza iy’ubuyobozi agerageza kugarura ituze mu gihugu cyari kigabijwe n’abicanyi.
Ntawashidikanya ko ari umwe mu bagore b’Abanyarwanda baharaniye uburenganzira bw’Umunyarwandakazi.

aha avuga ko n’ubwo bibuka abo bose uza kw’isonga ni Gisa Fred Rwigema kandi ntibibagirwa n’izindi ngabo zaguye krugamba zitangiye abandi zitazwi amazina. Ingabo itazwi izina yatoranijwe mu zindi ngabo zemeye guhara ubuzima bwazo kandi zitabashije kumenyekana ku buryo bwihariye.

Ingabo itazwi izina ihagarariye Ingabo zose z’u Rwanda zaguye ku rugamba cyangwa zashoboraga kurugwaho mu gihe cyahise, icy’ubungubu n’ikizaza zirwanira igihugu.

Imva y’Ingabo itazwi izina ni ikimenyetso cyo guha icyubahiro gihebuje abana b’u Rwanda bitanze, baharanira guhanga no kwagura u Rwanda, ubwigenge n’ubusugire bwarwo.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka