Gicumbi: Muri 2018 abaturage bose bazaba batuye mu midugudu

Ubuyobozi w’Akarere ka Gicumbi buravuga ko bwihaye gahunda ko muri 2018 abaturage bose bazaba batuye mu midugudu.

Mvuyekure Alexandre, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, agira ati “ Ubu twafashe ingamba z’uko umuntu wese ushatse kubaka azajya abanza akajya ku murenge akereka ubuyobozi ahantu agiye kubaka niba ari ahakaswe imidugudu.”

Gutura ku midugudu biri mu bituma abantu basabana bakagirana ubumwe.
Gutura ku midugudu biri mu bituma abantu basabana bakagirana ubumwe.

Ubu abatuye ku midugudu muri ako karere bagera kuri 76% bose bakaba baragejejweho ibikorwa remezo birimo imihanda, amashuri, amavuriro, amashanyarazi ndetse n’amazi meza.

Abatujwe ku midugudu bayivuga imyato

Abatuye mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Gicumbi bavuga ko gutura ku midugudu byatumye ibikorwa by’amajyambere bibegera bibafasha kwiteza imbere.

Nkinzingabo Aphrodice, umwe muri bo, avuga ko ibikorwa remezo byabegereye kubera kuvanwa mu manegeka y’imisozi bagatuzwa aheza kandi begeranye.

Akomeza avuga ko agituye mu gishanga yari afite ibyago byinshi byo gutwarwa n’isuri kuko iyo imvura yagwaga yabasangaga mu nzu.

Gutura ku midugudu byatumye babona amashanyarazi n'imirimo ibyara inyungu iriyongera.
Gutura ku midugudu byatumye babona amashanyarazi n’imirimo ibyara inyungu iriyongera.

Byongeye, ngo ntibyari byoroshye gusabana n’abandi kuko yageraga ku muturanyi we akoze urugendo rwa kirometero n’amaguru.

Agira ati “Iyo ngira ibyago se ni nde wari kuntabara ko nasaga nk’utuye jyenyine aho mukabande!”

Ndindiriyimna Josee, na we avuga ko gutura ku mudugudu byabafashije gutera imbere nyuma yo kwegerezwa ibikorwa remezo.

Ngo bamaze kubona umuriro w’amashanyarazi bahise batangira ibikorwa by’ubucuruzi kandi babasha kuba ku mucyo w’amatara.

Uretse kwgerezwa amashanyarazi n’amashuri yarabegereye ndetse n’imihanda bakaba babasha gutega moto ikabageza ku rugo iwabo mbere batarabashaga no gutegera umurwayi igare ngo abone uko arigendaho.

Abaturage bataratuzwa mu midugudu, ubu na bo barimo gushakirwa uburyo bwo gutuzwa ahakaswe imidugudu kugira ngo na bo bagerweho n’ibikorwa remezo.

Ernetine Musanbera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Iyi ntego ni nziza cyane kandi abaturage bose bitabiriye gahunda y’ imidugudu bishimira iyi gahunda kandi byorohera n’ ubuyobozi kubagezaho izindi gahunda z’ iterambere

kabanda yanditse ku itariki ya: 11-11-2015  →  Musubize

gutura mu midugudu bifasha igihugu guha abaturage ibikorwaremezo no kubacungira umutekano neza

Asante yanditse ku itariki ya: 11-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka