Gicumbi: Amadini n’ubuyobozi baramagana abajya gusengera ahitwa mu butayu kuko bitemewe

Ubuyobozi b’akarere ka Gicumbi n’amadini ahasengera baramagana abakirisitu bajya gusengera ahantu hatazwi hatemewe bita mu “Butayu”, buvuga ko binyuranyije na gahunda yo kubungabunga umutekano w’Abanyarwanda.

Mvuyekure Alexandre, umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, avuga ko abajya gusengera ahantu hatemewe kandi hatazwi bashobora guhura n’ibibazo bitandukanye birimo umutekano muke.

Aha barimo basengera mu ishyamba ryahitwa kadeshi.
Aha barimo basengera mu ishyamba ryahitwa kadeshi.

Iki kibazo cy’abajya gusengera mu “Butayu” gikomeje kugaragara ahantu hatandukanye, ahohari abajya mu buvumo buri mu murenge wa Shangansha no mu murenge wa Byumba, abandi bajya mu Isumo y’amazi, abandi bakajya mu ishyamba ryahitwa i Kadeshi riherereye munsi y’inkambi y’Abanyekongo mu kagari ka Gihembe.

Padiri Habumuremyi Materne nawe avuga ko atemeranywa n’abajya gusengera hirya no hino muri aka karere.

Hari abahitamo kujya gusengera mu mazi ngo Imana niho ibumva.
Hari abahitamo kujya gusengera mu mazi ngo Imana niho ibumva.

Ngo impamvu hubakwa urusengero n’uburyo bwo gufasha abakirisitu kubona aho bazajya bajya gusengera bityo abajya mu mashyamba no mu buvumo no mu mazi asuma ngo ntabyo baba babatoje.

Avuga ko umukirisitu ushaka kwihererea ashobora kujya mu kiriziya wenyinye akambaza Imana.

Padiri asanga abashaka kujya gusenga bajya ahantu Hatagatifu kuko hahari kandi hazwi nk’ikibeho aho bikiramariya yabonekeye bwa mbere, ahitwa kwa Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango, ndetse no kwa Yezu nyirimpuhwe ikabuga.

Revera Pasiteri Sebagabo Jotham akuriye itorero rya Silowamu avuga ko abasengera mu Buvumo no mu mashyamba ndetse no mu mazi ku itorero ryabo ritabyemera.

Kuri we ngo ni nk’ubuyobobe kuko aho umuntu wese yasengera Imana yamwumva kandi ibyifuzo bye bigasubizwa.

Bamwe mu ba kirisitu basengera mu butayu bavuga ko igihe bagiye muri ubwo butayu bagirana ibihe byiza n’Imana nk’uko Mukansanga Mediatrice abitanga.

KamagajuAnnonciate we avuga ko nawe akinjira mu buvumo yabanje kugira impungenge ariko nyuma asanga nta Kibazo.

Ngo gusengera ahantu nkaho ngo bituma Imana isubiza bimwe mu byifuzo baba bayishyize imbere kuri bo rero ngo basanga ntacyababuza kuhasengera.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Yesu ashime, Kuri abo bayobozi b’amadini ndabibutsa ngo dufatanye twongere dusome Mark 1: 12-13 ("---uwo mwanya, Umwuka amujyana mu butayu" kimwe no muri Matthew 4:1-11.

Ubutayu si bubi ahubwo abayobozi bakwiye kureba niba atari amahirwe ( opportunity) yabyazwa iterambere ku birebana n’iby’umwuka cyangwa iby’umubiri( economic development).

Wildness is a good thing. It is a place where purification can take place. The spirit leads you and me into a place where our faith is strengthened. Murahirwa kuko mufite abiherera bakabasabira. Niba hashobora kuvuka ikibazo cy’umutekano muzahabungabungire umutekano kuko abahasengera nabo ari abanyarwanda, Akarere ka Ruhango kazababwire uko kabyitwayemo kandi karabishimiwe.

Tito yanditse ku itariki ya: 14-04-2015  →  Musubize

Yesu ashime, Kuri abo bayobozi b’amadini ndabibutsa ngo dufatanye twongere dusome Mark 1: 12-13 ("---uwo mwanya, Umwuka amujyana mu butayu" kimwe no muri Matthew 4:1-11.

Ubutayu si bubi ahubwo abayobozi bakwiye kureba niba atari amahirwe ( opportunity) yabyazwa iterambere ku birebana n’iby’umwuka cyangwa iby’umubiri( economic development).

Wildness is a good thing. It is a place where purification can take place. The spirit leads you and me into a place where our faith is strengthen. Murahirwa kuko mufite abiherera bakabasabira. Niba hashobora kuvuka ikibazo cy’umutekano muzahabungabungire umutekano kuko abahasengera nabo ari abanyarwanda, Akarere ka Ruhango kazababwire uko kabyitwayemo kandi karabishimiwe.

Tito yanditse ku itariki ya: 14-04-2015  →  Musubize

Kristo twakurikiye Yaduhaye Urugero Rwiza Asengera Mu Butayu Mu Gashyamba Ka Getsimani Akesha Ijoro Ku Musozi Asenga Natwe Tumwigireho Murakoze Cyane Gusengesha Umwuka Iteka Mu Buryo Bwose Bwo Gusenga No Kwinginga!

Pst yanditse ku itariki ya: 12-04-2015  →  Musubize

None indilimbo ya 50 gushim. ivuga ngo muze mwenyine twihererane,munsange ahantu hatari abantu...gusenga biteye ikihe kibazo?ahubwo iyiba bamenyaga akamaro ko kwihererana n’imana.ababikora ntabwo ari injiji baba baretse n’ibitanda byabo ndetse byiza.nimubareke burya buri muntu agira ubuyobe bwe!nanjye duhwanije ubuyobe!erega hari na ba pastors bajyayo!

S+I yanditse ku itariki ya: 12-04-2015  →  Musubize

Bari bakwiye kuhatunganya aho kubamagana kuko igihe babikorereye ntacyo bagezeho

sakindi Ernest yanditse ku itariki ya: 12-04-2015  →  Musubize

mungu iko fasizooote,wamutafute nabidiii!! atapatikana.

justin yanditse ku itariki ya: 11-04-2015  →  Musubize

Ndabaza abanyamadini,agashyamba k’igetsemani Yesu yagiyeyo gukora iki? Hariho uburyo bwinshi bwo gusenga njye ndabihamya rwose.Nagira inama urwanya gusengera mu butayu,mu buvumo ko yabanza akajyana n’abahasengera noneho akabona kugira icyo avuga,kuko uvuze ko ibiryo bibishye utarabiryaho ababiriyeho bashobora kubona ko ubasebya.

SENGA yanditse ku itariki ya: 11-04-2015  →  Musubize

Ariko narumiwe rwose igihugu cyacu ntaho kiduheza kugera niyo mpamvu niba mudashoboye kuhasengera mureke aba bishoboye bahasengere ntimukabangamire abantu .muhumure amaturo barayabazanira ndabizi nizo mpungenge mufite aho ikadeshi koko ko hagaragara umuntu ya kwica umutekano gute?ahubwo abapadiri na abapastori mutinya ko bazavayo bakabarondora ibyou mukorera ahatabona umva yemwe abajya mubutayu no mubuvumo ni mugende rwose ahubwo muge mwibuka igihugu na perezida wacu imana ikomeze kumuha ubundi bwenge akomeze atwiyoborere amen

fulgence yanditse ku itariki ya: 11-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka