Gicumbi: Akarere kose kamaze iminsi ibiri nta muriro w’amashanyarazi gafite

Mu karere ka GIcumbi hamaze iminsi ibiri nta muriro w’amashanyarazi uharangwa, none byagize ingaruka ku mitangire ya serivisi zitandukanye zikoresha umuriro w’amashanyarazi zahagaraye

Umwe mu baturage bakoresha mudasobwa witwa Musoni Stiven, mu gutanga serivisi mu mujyi wa Byumba, yatangaje ko ubu batari gukora akazi nk’uko bari basanzwe bakora bikaba biri kubashyira mu gihombo.

Agira ati “Biratubangamiye rwose nibarebe uko babigenza tubone umuriro kuko udahari ntacyo twabasha gukora.”

Abacuruzi bavuga ko hari bimwe mu bicuruzwa nk’amata byangiritse kubera kutabikwa mu byuma bikonjesha (Frigo), nk’uko bitangazwa n’uwitwa Mukansanga Emertha nawe acururiza muri uyu mujyi uvuga ko kubera kudashyira ibicuruzwa bye muri firigo ngo byatangiye kwangirika.

Ubuyobozi w’ishami rishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi mu karere ka Gicumbi bwatangaje ko iki kibazo cy’ibura ry’amashyanyarazi kitari muri aka karere ka Gicumbi gusa kuko ngo ni ikibazo kiri rusanjye mu gihugu hose.

Avuga ko cyatewe n’ibikorwa byo kongera ingufu z’amashanyarazi biri gukorwa ku rugomero rwa Mukungwa. Yizeza abaturage ko ibikorwa biri gukorwa bishobora kurara birangiye bityo abatuye aka karere bakongera kubona amashanyarazi.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

bazage babanza bamenyeshe abantu kuko abantu baba bafite byishi bya ngirik urugero nka bacuruza amafi

jaen de dieu yanditse ku itariki ya: 8-06-2015  →  Musubize

Bage babanza bamenyeshe abaturage mbere yiryo bura murakoze

Innocent yanditse ku itariki ya: 4-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka