Gicumbi: Abantu bafite ubumuga biteze inyungu kuri Koperative bashinze y’ubwikorezi ku magare

Abantu bafite ubumuga bo mu Karere ka Gicumbi, bashinze Koperative yitwa COTTRAGI (Cooperative de Transport Transfrontier), izajya itwaza abantu bambukiranya umupaka imizigo yabo, bakaba bayitezeho inyungu.

Abanyamuryango bavuga ko bagiye kubyaza umusaruro amagare bahawe
Abanyamuryango bavuga ko bagiye kubyaza umusaruro amagare bahawe

Ni nyuma y’uko World Vision ibahaye inkunga y’amagare, bigira inama yo kuyabyaza umusaruro bayakoresha ubwikorezi ku mupaka wa Gatuna, uhuza u Rwanda na Uganda.

Habarimana Jaques, Umuyobozi w’iyo Koperative, yabwiye Kigali Today ko igitekerezo cyo gukora ako kazi k’ubwikorezi ku mupaka, bagikuye ku bantu bafite ubumuga bakorera ubwo bwikorezi ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo mu Karere ka Rubavu.

Ati “Tumaze kubona ko abafite ubumuga bashobora kugira icyo bakora kugira ngo biteze imbere, no kureka imico mibi yo gusabiriza, twakoze urugendushuri dusura bagenzi bacu bo mu Karere ka Rubavu, dusanga bakora umurimo wo kwambukiriza abantu ibicuruza, ubuyobozi bukabafasha kugira ngo boroherezwe muri ako kazi”.

Arongera ati “Icyo gitekerezo twakigejeje ku muhuzabikorwa wacu w’Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga ku rwego rw’akarere, atangira kudukorera ubuvugizi kuko mu Nama Njyanama y’Akarere, muzi ko abantu bafite ubumuga dufitemo ijwi, nuko igitekerezo gihabwa agaciro baracyumva”.

Uwera Parfaite ni we watangije ku mugaragaro iyo Koperative
Uwera Parfaite ni we watangije ku mugaragaro iyo Koperative

Muri uko kugira icyo gitekerezo, ngo ni na bwo babonye umuterankunga ari we Wolrd Vision wabahaye inkunga y’amagare, babona ayo yababera imbarutso mu gutangiza igikorwa cyo kwambukiriza abantu ibicuruzwa cyangwa se ibyo kurya.

Ni Koperative yatangiye ku mugaragaro ku itariki ya 01 Werurwe 2024, aho batangiranye abanyamuryango 25 barimo abagore bane, bakazakoresha amagare 9.

Habarimana yavuze ko n’ubwo ayo magare batangiranye adafite ubushobozi nk’ubw’abanyamuryango ba Koperative ikorera i Rubavu, ngo biteguye gukora cyane bakazagera ku rwego rw’amagare afite ubushobozi bwo kwikorera ibintu byinshi.

Ati “Dutangiranye amagare 9, turifuza ko twakora cyane tukazagera ku rwego rw’amagare afite ubushobozi bwo gutwara imizigo myinshi, ubu amagare yacu afite ubushobozi bwo gutwara ibifite uburemere bw’ibilo 75, mu gihe Koperative ikorera i Rubavu imaze kugira amagare afite ubushobozi bwo guheka imiziko kuva kuri toni eshatu kugeza ku yitwarwa na FUSO”.

Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi, Uwera Parfaite yasabye abanyamuryango b'iyo koperative kurangwa n'ubunyangamugayo mu kazi
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Uwera Parfaite yasabye abanyamuryango b’iyo koperative kurangwa n’ubunyangamugayo mu kazi

Ayo magare aho atandukaniye n’asanzwe, ni uko yo anyongwa n’intoki, mu gihe gutwara imizigo iremereye bisaba abantu babiri, utwara igare n’undi umusunikira.

Uwo mushinga ugiye kuzana impinduka mu iterambere ry’abantu bafite ubumuga n’abatuye Gicumbi muri rusange, nk’uko Umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga mu Karere ka Gicumbi, Emmanuel Twagirumukiza abivuga.

Ati “Ni koperative igiye gufasha abantu bafite ubumuga kwiteza imbere no guteza imbere imirenge, niba binjije amafaranga ku mipaka batwaza abantu imizigo, koperative yabo izatera imbere, imirenge bavukamo na yo yunguke. Ikindi ni uko bagiye kujya batanga n’akazi kuko ariya magare iyo ahetse imizigo, bashaka undi muntu udafite ubumuga ubasunikira”.

Ubwo yatangizaga iyo koperative ku mugaragaro, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Uwera Parfaite, yasabye abagize iyo Koperative gukorana umurava, gutinyuka, gufatanya mu bucuruzi bwabo, kurangwa n’ubunyangamugayo, kubahiriza amategeko kandi barangwa n’isuku mu byo bakora byose.

Bishimiye amagare bahawe
Bishimiye amagare bahawe

Ni Koperative yibumbiyemo abantu bafite ubumuga baturuka mu mirenge 15, ariko ikazagera mu mirenge yose uko ari 21 igize Akarere ka Gicumbi.

Umunyamuryango w’iyo koperative, atangirana umusanzu fatizo w’ibihumbi 50 Frw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka