Gicumbi: Abakirisitu gatorika bishimiye uburyo umunsi w’ubunani wagenze

Abakirisitu Gatorika bo mu Karere ka Gicumbi bishimiye uburyo umunsi w’Ubunani usoza umwaka wa 2014 ndetse unatangira uwa 2015 wagenze, kuko nta mvura yaguye ngo ibabuze kuwizihiza.

Ibi bitandukanye n’uko kuri Noheri byagenze kuko imvura yaguye ari nyinshi ikabangamira abashakaga kuwizihiza mu buryo bunyuranye bubasaba kuva mu ngo.

Nyuma y’igitambo cya Misa yo ku itariki ya 1/1/2015, bamwe mu bakirisitu bari bavuye mu misa batangarije Kigali today ko bishimiye uburyo uwo munsi wagenze kuko ikirere cyari cyaramutse neza imvura ntigwe.

Abakirisitu gatulika bari bitabiriye igitambo cya Misa ari benshi.
Abakirisitu gatulika bari bitabiriye igitambo cya Misa ari benshi.

Nkuranga Olivier yavuze ko ku munsi mukuru wa Noheli habyutse ikirere gisa nabi kandi imvura yahereye mu masaha ya nimugoroba kugeza mu gitondo ku buryo ababashije kujya mu misa bari mbarwa.

Icyo gihe ntabwo babashije no kuba bajya gusengera inzoga ngo basangire n’inshuti mu kabari kuko batari kubona aho baca imvura.

Gusa ngo Ubunani bwo bwagenze neza kuko ikirere cyasaga neza kandi abantu bose bari bambaye neza baberewe bacyeye bishimiye kwinjira mu mwaka wa 2015.

Umusaza witwa Kabano André we avuga ko ari umunsi aba akwiye gushima Imana kuba ikimurinze akaba yahisemo kuwizihiriza mu kiriziya.

Bamwe mu bakirisitu bahisemo gutangira umwaka biyegereza Imana.
Bamwe mu bakirisitu bahisemo gutangira umwaka biyegereza Imana.

Ngo ni nawo mwanya aboneraho wo gusaba Imana ibyo igomba kumukorera mu mwaka atangiye wa 2015.

Yagize ati “none se hari icyo twageraho Imana itadushoboje? Niyo mpamvu twazindukiye mu misa dusaba Imana ngo idufashe mu buzima tuba dutangiye mu wundi mwaka”.

Ikindi ngo ni uko baba baje no gushyigikira abaturanyi babo bahawe amasakaramentu arimo kubatizwa, guhazwa no gukomezwa.

Ibyo byose bikaba ari ibirori biba bihuriranye n’isozwa ry’umwaka banatangiye uwundi baba bagomba kwishimira.

Padiri Habumuremyi yabwiye abakirisitu ko ari byiza gutangira umwaka basenga.
Padiri Habumuremyi yabwiye abakirisitu ko ari byiza gutangira umwaka basenga.

Padiri Habumuremyi Materne wasomye Misa ya 3, yabwiye abakirisitu ko ari byiza kuba bahisemo gutangira umwaka bari mu rusengero. Ngo kera abanyarwanda bavugaga ko icyo umuntu atangiye umwaka akora ari nacyo asoza agikora.

Aha yari ashatse kubabwira ko kuba batangiye umwaka basenga biyambaza nyagasani bazarinda bawusoza basenga, kandi Imana nayo ibateze amatwi ndetse ikanabasubiriza ibyifuzo byabo.

Nyuma ya Misa abakirisitu bakomereje mu ngo zabo n’ahandi hatandukanye gusangira mu birori byo kwizihiza umwaka mushya wa 2015.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

abakiristu bakomeze baryoherwe n’iyi minsi mikuru maze ubukiristu bukomeze bwogere hose

kigali yanditse ku itariki ya: 2-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka