Gen (Rtd) James Kabarebe yakiriye ba Ambasaderi b’ibihugu bya Mali na Brazil

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFET), Gen (Rtd) James Kabarebe, yakiriye ba Ambasaderi b’ibihugu bya Mali na Brazil baganira ku kurushaho gushimangira ubufatanye n’umubano w’ibihugu byombi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 09 Gashyantare 2024, nibwo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda, kuri X yatangaje ko Gen (Rtd) James Kabarebe yahuye n’aba bayobozi bombi.

Gen (Rtd) Kabarebe ubwo yakiraga Bwana Dianguina dit Yaya Doucoure, Ambasaderi wa Mali mu Rwanda, ibiganiro bagiranye byagarutse ku mubano w’ibihugu byombi, ndetse n’ibibazo bihangayikishije akarere muri rusange.

Ibihugu by’u Rwanda na Mali bisanzwe bifitanye umubano ushingiye ku guhanahana ubumenyi, mu rwego rw’imicungire y’imari n’umutungo by’Igihugu. Ni nyuma y’uko umugenzuzi Mukuru w’Imari n’umutungo bya Leta muri Mali, Samba Alhamdou Baby agiriye uruzinduko mu Rwanda muri Nzeri umwaka ushize.

Bwana Samba mu ruzinduko rwari rugamije kwigira ku bunararibonye, mu mikorere y’urwego rucunga imari ya Leta mu Rwanda, yagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bw’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite, by’umwihariko Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu.

Gen (Rtd) James Kabarebe yakiriye kandi Silvio José Albuquerque e Silva, Ambasaderi wa Brazil mu Rwanda, akaba afite icyicaro i Nairobi muri Kenya. Ibiganiro byabo bikaba byibanze ku gushaka uburyo bwo kurushaho gushimangira ubufatanye bw’ibihugu byombi.

Umubano w’u Rwanda na Brésil watangiye mu 1981, ndetse u Rwanda bwa mbere mu mateka rwagennye Ambasaderi uzaba uhagarariye inyungu zarwo muri icyo gihugu.

Tariki ya 14 Ukuboza 2023, mu byemezo byafashwe na Perezida wa Repubulika, Lawrence Manzi yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Brazil, ni nyuma y’uko inyungu z’u Rwanda muri icyo gihugu zarebererwaga na Prof Mathilde Mukantabana, Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika ufite icyicaro i Washington.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka