Gen. Kabarebe yagaragaje icyatumye EX-FAR zitsindwa urugamba

Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe yemeza ko gutsindwa kw’Inzirabwoba (EX-FAR) kwatewe n’ibikorwa by’ubwicanyi no kurenganya inzirakarengane mu gihe Inkotanyi zarimo kubakiza.

Minisitiri Gen. Kabarebe yavuze ko gutsindwa kwa EX-FAR kwatewe no kurwanira gukora ikibi.
Minisitiri Gen. Kabarebe yavuze ko gutsindwa kwa EX-FAR kwatewe no kurwanira gukora ikibi.

Mu muhango wo gushyigura imibiri ibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu gice k’icyahoze ari Mutura na Bigogwe, wabaye kuri iki Cyumweru, tariki 15 Gicurasi 2016, Gen. Kabarebe yifatanyije n’abaturage abahumuriza ko ibyakozwe n’Interahamwe bitazongera kubaho ukundi.

Gen. Kabarebe avuga ko Ex-FAR zari zifite ubushobozi bwinshi no gutsinda Inkotanyi ariko kubera ibikorwa bibi ntibabishobora.

Agira ati “Icyatumye Inkotanyi zitsinda ni ukurwanira ukuri bahagarika Jenoside, naho gutsindwa kwa Ex-FAR n’abayifasha byatewe no kurwanira kurimbura inzirakarengane.”

Ati “Mu mitima yabo bibwira ko kugira ngo bazahanagurikeho icyaha ari uko bagaruka bakarimbura, ariko bazirimbura ntacyo bagezeho kuko mu 1994 bari bafite abasirikare ibihumbi 80, abajandarume ibihumbi 50 hamwe n’interahamwe miliyoni n’abaterankunga benshi bafite ibikoresho, ariko batsindwa n’Inkotanyi ibihumbi 19.”

Umuhango wo gushyingura wabanjirijwe n'urugendo rwo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside yabakorewe mu 1994.
Umuhango wo gushyingura wabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside yabakorewe mu 1994.

Gen. Kabarebe avuga ko Ingabo za Ex-FAR n’Abafaransa babafashaga batsinzwe umunsi batekereza kurimbura Abatutsi kuko Imana idashyigikira abakora ibibi bamena amaraso y’inzirakarengane.

Yagize ati “Abantu batakoresheje izo mbaraga bari bafite ngo batsinde Inkotanyi, ubu birirwa biruka bahunga Ingabo za Congo na Mayi Mayi, ntibashobora kugaruka ngo bafate ubutegetsi bakomeze Jenoside.”

Ku rwibutso rwa Jenoside rwa Bigogwe rwubatswe mu Murenge wa Kanzenze mu Karere ka Rubavu, hashyinguwe imibiri ibiri isanga iyindi 8895 y’abishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi no mu igerageza ryayo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka