Gatsibo: Urubyiruko ruranenga bamwe mu bajyanama b’ubuzima bamena amabanga y’ababagana

Hari urubyiruko rwo mu Karere ka Gatsibo runenga bamwe mu bajyanama b’ubuzima n’inshuti z’umuryango, kuba bamena amabanga y’ibyo baba babaganiriye kuko bituma umudugudu wose ubota, rimwe na rimwe bikabatera n’ihungabana.

Urubyiruko ruranenga bamwe mu bajyanama b'ubuzima bamena amabanga y'ababagana
Urubyiruko ruranenga bamwe mu bajyanama b’ubuzima bamena amabanga y’ababagana

Umukobwa twahaye izina rihimbano, Uwizeyimana Alphonsine, yatewe inda yiga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, afite imyaka 16 y’amavuko.

Akimara kubwira iwabo ko atwite bahise bamwirukana ajya kuba mu miryango yo kwa se. Uyu ngo yahuye n’ihungabana rikomeye kuko uretse kwirukanwa mu muryango, ngo yanitekerezagaho akabura iherezo ry’ubuzima bwe.

Icyakora ashima uruhare rw’abajyanama b’ubuzima, kuko ariwe wamufashije kwiyakira ndetse ajya no kwa muganga yipimisha inda nk’abandi babyeyi bose.

Ariko nanone ngo hari abajyanama b’ubuzima n’inshuti z’umuryango bajya , bakamena amabanga y’ababagannye ku buryo bibatera ipfunwe mu muryango, no mu Mudugudu batuyemo.

Ati “Hari mugenzi wanjye wagiyeyo rwose aranamufasha anamubwira n’uwamuteye inda, ariko nyuma ntibyagenze neza kuko yaje kumuvamo arabivuga, Umudugudu wose urabimenya ku buryo yaburaga n’aho yanyura ku buryo yifuje no kwiyahura.”

Undi na we twahaye izina rihimbano, Uwimana Alice, avuga ko yagiye ku mujyanama w’ubuzima ashaka agakingirizo ndetse anamugisha inama z’ukuntu yakwitwara, kuko yari afite inshuti y’umusore bakundanaga ariko ngo yababajwe n’uko ibyo baganiriye byose yasanze byamutanze iwabo, nyamara yari azi ko uwo baganiriye agomba kumubikira ibanga.

Yagize ati “Bariya bantu si beza kuko namubwiye ibyanjye byose rwose angira n’inama ndetse ambwira ko ntazahirahira ngo nkore imibonano mpuzabitsina idakingiye, yanshakiye n’udukingirizo ariko nageze mu rugo babimbaza, Umudugudu wose aho nanyuraga banyitaga indaya.”

Bamwe mu bajyanama b’ubuzima n’inshuti z’umuryango ntibahakana ko hari bagenzi babo bamena amabanga y’ababagana, n’ubwo ubundi ngo aribyo basabwa kwirinda.

Banyeretsekure Vincent, Inshuti y’umuryango ihagarariye izindi mu Kagari ka Marimba, Umurenge wa Kabarore, avuga ko iki kibazo gihari ariko atari bose, kuko ubundi umwuga wabo usabwa mbere na mbere kugira ibanga.

Avuga ko kumena amabanga bituma abantu babatakariza ikizere, akifuza ko habaho amahugurwa menshi ku buryo bakebura bagenzi babo bagiteshuka ku byo biyemeje.

Agira ati “Iyo ibanga ryamenetse, abantu ntabwo bongera kukugirira ikizere rwose birababaje. Hakenewe amahugurwa kuko bigaragara ko hari abantu bateshuka ku nshingano, bityo babyumvireho babicikeho burundu.”

Umuryango utari uwa Leta wita ku burenganzira bw’umugore n’umukobwa, Empower Rwanda, watangiye guhugura abajyanama b’ubuzima, inshuti z’umuryango n’abavugizi b’abakobwa mu Karere ka Gatsibo, ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina hubakwa umuryango utekanye no kurengera abahohotewe, ndetse no gutanga ubufasha bw’ibanze mu guhangana n’ihungabana ku muntu wahohotewe.

Kabatesi Olivia
Kabatesi Olivia

Umuyobozi w’uwo muryango, Kabatesi Olivia, avuga ko kumena ibanga ry’uwakorewe ihoterwa ari ikintu kibi cyane, kuko bituma uwahohotewe aba igicibwa.

Ati “Iyo ibanga risohotse havamo ko uwahohotewe aba igicibwa, kuvugwa mu gace akaba ruharwa ariko igikomeye cyane bituma n’abandi batongera kuvuga, bagahishira ihohoterwa kandi bigatuma uwakoze ihohotera acika ubutabera kuko amakuru yagiye hanze.”

Avuga ko iyo ihohoterwa rihishiriwe bituma ryiyongera ndetse n’abarikora bakiyongera. Ihohoterwa rikunze kugaragara mu Karere ka Gatsibo ni irikorerwa abana, irishingiye ku mitungo ndetse n’ubuharike n’ubushoreke.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka