Gatsibo: Umukecuru Mukabadege yasanzwe mu nzu yishwe

Umukecuru witwa Mukabadege Anathalie w’imyaka 58 y’amavuko, yasanzwe mu nzu yivuganywe n’abantu bataramenyekana mu kagari ka Nyabisindu, Umurenge wa Kiramuruzi.

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 28 rishyira kuwa 29 Ukuboza 2015, bikaba byamenyekanye ubwo abandi baturage babanaga na Mukabadege mu ishyirahamwe ry’ubuhinzi bazaga kumureba ngo bajye mu bikorwa byabo by’ubuhinzi bakamusana mu nzu yitabye Imana.

Ahatukura niho habereye ubwicanyi
Ahatukura niho habereye ubwicanyi

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard, yatangarije Kigali today ko ukekwa kuba inyuma y’ubu bugizi bwa nabi ari umwisengeneza wa nyakwigendera witwa Nkuranga, kuko ari we baherukana mbere y’uko nyakwigendera apfa.

Yagize ati:” Nibyo koko uwo mukecuru yasanzwe mu nzu yishwe atemaguwe, ariko harakekwa umwisengeneza we witwa Nkurana Jonathan, kuko yaje aje kumusura bajyana mu kabari gusangira inzoga, nyuma baratahana mu rugo amuha icumbi, ubwo umurambo wabonekega rero uwo mwisengeza we yahise aburirwa irengero.”

Meya Gasana yakomeje avuga ko iperereza rigikomeje ngo hamenyekane ababigizemo uruhare bose ndetse n’icyo bamuzijije, yongeraho ko hagicyekwa ibibazo byo mu muryango.

Twifuje kumenya icyo inzego z’umutekano zivuga kuri ubu bugizi bwa nabi, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’iburasirazuba IP Kayigi Emmanuel ntiyabasha kugira icyo adutangariza kuko yari mu nama y’umutekano.

Hari hamaze igihe hatumvikana ubugizi bwa nabi mu Karere ka Gatsibo, ubusanzwe ahenshi byakunze kugaragara ubuyobozi bw’aka Karere bukaba buvuga ko byaterwaga n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uwo Mugizi Wa Nabi Rwose Nashakishwe N’inzego Zibifite Mu Nshingano Kugira ngo Abiryozwe N’amategeko.Murakoze.

Usengumuremyi Jd yanditse ku itariki ya: 31-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka