Gatsibo: Ngo ikibazo cy’amazi kigiye gukemuka

Abaturage bo mu mirenge ya Kabarore na Gitoki, bizejwe ko ikibazo cy’amazi macye cyahagaragaraga kigiye gukemuka kuko amasoko agiye kongerwa.

Ibi aba baturage babyizejwe n’Umushinga utegamiye kuri Leta wa World Vision kuri uyu wa gatatu tariki 28 Ukwakira 2015, mu nama yari iwuhuje n’ubuyozi bw’Imirenge yombi, abashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu tugari tugize iyo mirenge hamwe n’abajyanama b’ubuzima.

Abaturage barizezwa amazi
Abaturage barizezwa amazi

Gakwenzire Victor ni umuhuzabikorwa wa World Vision mu karere ka Gatsibo, avuga ko igikorwa cyo gukwirakwiza amazi meza mu baturage bo mu mirenge ya Kabarore na Gitoki kije nyuma yaho uyu mushinga wongereye abakozi bawo muri aka karere.

Yagize ati:” Ibikorwa byacu biracyakomeje muri aka karere ntabwo byahagaze nk’uko abaturage babitekerezaga, tukaba tugiye gushyira ingufu nyinshi mu kwegereza abaturage amavomero ndetse n’ayari asanzwe agasanwa mu rwego rwo gufasha Akarere kwesa imihigo kihaye.”

Gakwenzire akomeza avuga ko usibye kwegereza abaturage amazi meza, ngo uyu mushinga uzanubakira abaturage ubuhunikiro mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’abahinzi bajyaga bagurisha imyaka yabo igihe kitaragera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarore Murara Kazora Fred, avuga ko mu gukomeza kurwanya ikibazo cy’amazi akiri macye muri uyu murenge ngo bari basanzwe bafite ingamba zirimo no gukorana n’abafatanyabikorwa hamwe no kwiyubakira amavomo ku bufatanye n’abaturage.

Ati:” Ikibazo cy’ibura ry’amazi meza muri iyi mirenge ni koko kirahari, ariko twizeye ko ku bufatanye n’abafatanyabikorwa hamwe n’abaturage uyu muhigo twihaye tuzawesa kandi twaranabitangiye kuko tumaze kubaka amavomo atatu mu kagari ka Marimba.”

Umurenge wa Kabarore utuwe n’abaturage ibihumbi 36 naho uwa Gitoki ugaturwa n’abaturage ibihumbi 44. Usibye iyi mirenge igaragaramo ikibazo cyo kutagira amazi, ubusanzwe iki kibazo kimaze igihe kiri rusange muri aka karere ka Gatsibo.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Bravo Victor and World Vision for good initiative water is important to community wellbeing

Nsenga yanditse ku itariki ya: 29-10-2015  →  Musubize

Ndabashimye rwose. Bazagere no mubyaro Atari hafi y’udusanteri gusa cyangwa Ku mihanda.Urugero nko Mukigabiro bakora urugendo rurerure cyane bagiye kuvoma Minago. Mukomereze who.

Karekezi Theoneste yanditse ku itariki ya: 29-10-2015  →  Musubize

Ndashima world vision kuriyo initiative nziza.
Gusa ubuyobozi bw’umurenge buzabibafashemo buhereye mbere nambere muduce dufite ikibazo cyamazi . Urugero: Kibondo mu murenge wa Kabarore nahandi nkaho.

Dieudonne Mugwaneza yanditse ku itariki ya: 28-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka