Gatsibo: 193 baremewe mu rwego rwo kwihangira imirimo

Urubyiruko 193 ruturuka mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Gatsibo, rwaremewe ibikoresho bitandukanye byo kubafasha kwihangira udushya no guhanga indi mirimo ku batari bayifite uyu muhango ukaba wabereye mu Murenge wa Kiziguro.

Ibi bikoresho uru rubyiruko rwabihawe ku wa kane tariki 12 Kamena 2014, bikaba byaratanzwe na Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda MINICOM. Mu bikoresho byatanzwe harimo iby’ububaji, ubudozi n’ibyabakora akazi ko gutunganya imisatsi.

Ubwo yashyikirizaga aba barwiyemezamirimo bashya ibi bikoresho, Minisitiri ufite ubucuruzi n’inganda mu nshingano ze Kanimba Francois wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, yababwiye ko ibi bikoresho bakwiye kubifata neza bakabibyaza umusaruro ndetse bagatanga n’akazi kuri bagenzi babo batari bagafite.

Minisitiri Kanimba yagize ati: “Kuremera ni umuco wahozeho mu Rwanda kuva na kera, uru rubyiruko turuhaye ibi bikoresho mu rwego rwo kubaha intangiriro kuko bagaragaje ko bafite ubushake bwo gukora kandi nta kabuza bizatanga umusaruro mwiza”.

Minisitiri Francois Kanimba ashyikiriza urubyiruko ibikoresho bizarufasha mu kwihangira imirimo.
Minisitiri Francois Kanimba ashyikiriza urubyiruko ibikoresho bizarufasha mu kwihangira imirimo.

Minisitiri Kanimba yakomeje avuga ko ibi bikoresho uru rubyiruko ruhawe ruzabyishyuraho 50%, Leta nayo ikarwishyurira andi 50%, kugira ngo ayo uru rubyiruko ruzishyura azakoreshwe mu gukomeza kuremera urundi rubyiruko iyi gahunda itarageraho.

Rumwe muri uru rubyiruko rwaremewe watangaje ko rwishimiye iyi nkunga rwahawe rukavuga ko rwiteguye kuyibyaza umusaruro ndetse bikaba bigiye no kurufasha kwikura mu bukene.

Uru rubyiruko rwaremewe ibi bikoresho nyuma yo kurangiza amahugurwa mu bijyanye n’imyuga yo kudoda, kubaza no gutunganya imisatsi.

Mu gihugu hose hamaze kuremerwa rubyiruko rugera ku bihumbi 16, ibi byose bikaba ari mu rwego rwo kurushaho guteza imbere gahunda ya Leta ya hanga umurimo iamije kurwanya ubushomeri mu rubyiruko.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

basore namwe nkumi, twihangire imirimo bityo twunganire leta kuko twese ntitwabona akazi gatanzwe nayo

reza yanditse ku itariki ya: 16-06-2014  →  Musubize

dukomeze turangwe no gutahiriza umugozi nibyo abanyarwanda dukeneye kurenze ibindi, kandi umukuru wigihugu cyacu ahora abitwisha nibyo yita KWIHESHA AGACIRO, dufatanye tuve mubukene ndets nibura ryakazi ryugarije urubyiruko, kandi nidufatanya tuzabigeraho

semana yanditse ku itariki ya: 15-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka