Gataraga: Abaturage ntibishimiye uburyo inka za Girinka zitangwamo

Abaturage bo mu Mudugudu wa Kararo, Akagali ka Mudakanwa mu Murenge wa Gataraga ho mu Karere ka Musanze bagaragaza ko inka za Girinka zitangwa hakurikije ikimenyane kandi zigahabwa abantu bifite.

Abo baturage bashinja ubuyobozi bw’umudugudu guha inka abantu basanzwe bifite kandi banatunze izindi nka mu gihe abakene bazwi bakeneye izo nka kugira ngo zibunganire babashe kwikura mu bukene bumiwe.

Hitimana Bernard wo mu Kagali ka Mudakanwa agira ati: “Twebwe twumvishe ko inka zageze mu mudugudu uburyo bazituramo nta gihe na kimwe umukuru w’umudugudu avuga ngo hari inama yo gutanga inka ngo muze murebe umuturage utishoboye twaha iyo nka, usibye kumva ngo inka yageze kwa runaka.”

Undi muturage utuye muri ako kagali witwa Nduwayezu Eric yunzemo ati: “izo nka baziha abantu bishoboye nka Tuyisenge ni umukire bamuhaye inka yishoboye. Nk’uyu mudamu ni umukene inka barayimwiye ahubwo usanga ari abo bakire biganje muri izo nka ntitumenye igihe bazitangiye. Tuyisenge na Munezero ni abakire nta mukene w’intangarugero mu mudugudu bari bayiha.”

Abaturage batunga agatoki umuyobozi w’umudugudu ko aha inka abantu b’incuti ze basangira mu kabari n’abafite amafaranga bamuha. Ariko Umukuru w’Umudugudu wa Kararo, Ndeze Jean Claude, ahakana ibyo avugwaho, avuga ko izo nka atigeze aziziturira abaturage bifite ahubwo bari baziragiye mu gihe bategereje gukora inama y’abaturage ngo bagene abagomba kuzihabwa.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime yasabye ko hashyirwaho komisiyo igomba gucukumbura icyo kibazo, abakoze amakosa byakazabiryozwa.

Gahunda ya Girinka yatangijwe na Perezida wa Repubulika mu mwaka wa 2006 mu rwego rwo koroza imiryango itishoboye ibashe kubona aho ikura amafaranga n’ifumbire yo kongera umusaruro kugira ngo yikure munsi y’umurongo w’ubukene.

Iyi gahunda igitangira byagaragaye ko habayeho amakosa aho bamwe mu bayobozi bahaga inka abo mu miryango yabo n’abantu bifite bitandukanye n’intumbero nyamukuru y’iyi gahunda ariko byarakosowe n’ababigizemo uruhare barabibazwa.

Iyi gahunda igomba gusozwa mu mwaka wa 2015 imaze gutangwamo inka hafi ibihumbi 200 zimaze korozwa imiryango ikennye. Abazihawe n’abazituriwe batanga ubuhamya ko izo nka zabagiriye akamaro bamwe bavuye mu cyiciro cy’abatishoboye, abandi bageze ku rwego rwo gufasha abandi.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka