Gasabo: Abinjijwe muri DASSO barasabwa kugaragaza indangagaciro z’umwuga wabo

Abinjijwe mu rwego rwa DASSO rushinzwe kunganira inzego z’ibanze mu gucunga umutekano mu karere ka Gasabo, barasabwa kwitwara neza mu kazi kabo no gukorana neza n’abaturage babafasha gucyemura ibibazo bahura nabyo kugira ngo umutekano urusheho kubungwabungwa neza.

Ibi babisabwe kuri uyu wa kane tariki 4/9/2014, n’umuyobozi w’akarere ka Gasabo, Willy Ndizeye, ubwo barahiriraga kuzuza inshingano nshya bahawe, mu mirenge yose uko ari 15 igize aka karere.

Mu karere ka Gasabo kose harimo aba DASSO 150.
Mu karere ka Gasabo kose harimo aba DASSO 150.

Yagize ati “Ndagira ngo mugende mugaragaze isura twari dufite hariya. Murabizi hari imvugo yavugwaga ngo local defenses barya ruswa, n’ibindi. Urumva byari byarabaye umwambaro twambaye. Noneho tugende tuwukureho bavuge ngo Leta yashyizeho urwego rugiye kudukemurira ibibazo, atari urwego rwo gutera ibindi bibazo.”

Yabijeje ubufatanye n’inzego zose z’umutekano mu gihugu, zirimo Polisi y’igihugu, kandi bakamenya gutangira amakuru ku gihe. Ababwira ko amezi atatu bahawe y’igerageza ariyo azagena ahazaza ha buri umwe mu mwanya afite kugeza ubu.

Umuyobozi w'akarere ka Gasabo, Willy Ndizeye, asaba abari mu rwego rwa DASSO kuhindura amateka yaranze aba local defenses.
Umuyobozi w’akarere ka Gasabo, Willy Ndizeye, asaba abari mu rwego rwa DASSO kuhindura amateka yaranze aba local defenses.

Patric Ndirima ukuriye urwego rwa DASSO muri Gasabo, yatangaje ko bagiye kurwanya buri wese muri bo wabambika izina ribi nk’uko byagendekeye abo basimbuye bitwaga aba local defenses. Yavuze ko n’ubwo bose batari babi ariko ababikoraga bacye banduje icyasha urwego rwose.

Ati “Twebwe nka DASSO turi urwego ruzwi kandi rufite itegeko rirugenga, icyo nicyo cy’ingenzi. Bakaba ari abakozi b’akarere bazagenzurwa n’akarere bazahembwa n’akarere. Akenshi burya local defenses bajyaga bitwaza ngo n’uko batanahembwa ugasanga ashatse kwihemba".

Buri murenge wagenewe aba DASSO 10 bashinzwe gufasha inzego zihakorera.
Buri murenge wagenewe aba DASSO 10 bashinzwe gufasha inzego zihakorera.

“Ariko mpamya ko ntibyari ukuri ahubwo wabaga ari umutima wabo wabaga urarikiye ruswa. Twebwe rero nka DASSO ntago tuzajya muri uwo mutego wo kurya ruswa, ahubwo turashaka umwambaro twambaye w’uko tugiye gusimbura abantu bitwaye nabi, duhinduze ibikorwa”; nk’uko Ndirima yakomeje abisobanura.

Yakomeje avuga ko kandi intego yabo bazayigeraho habayeho ubufatanye n’abaturage, aheraho asaba abaturage kubibonamo kugira ngo babereke ko uru rwego ruje rukenewe kandi ruje gutanga umusaruro.

Aba DASSO basabwa gusaba aka kazi kandi bakanarahirira imbere y'abayobozi kuzuza inshingano zabo neza.
Aba DASSO basabwa gusaba aka kazi kandi bakanarahirira imbere y’abayobozi kuzuza inshingano zabo neza.

DASSO ni urwego rwaje gusimbura local defenses zari zaranenzwe cyane kubera imyitwarire yaziranze. Gusa haba abayobozi cyangwa abaturage bose bahuriza ko hari byinshi urwo rwego rwakoze byiza ariko isura yasizwe na bamwe muri bo ikaba ariyo yatumye rudakundwa n’abaturage.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

iyo igihugu kiguhaye inshingano burya icyambere uba ugomba gukora ni ukucyubahiriza, kuko hari benshi izo nshingano baba bifuza kuzihabwa ngo bazuze uko zigomba aba basore reo tubifurije akazi keza ,icyambere ni ukuzuza neza inshingano uhawe

manzi yanditse ku itariki ya: 5-09-2014  →  Musubize

tubitezeho umusaruro mwinshi baramenye ntibazadutenguhe kuko batojwe neza.

Munyana yanditse ku itariki ya: 5-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka