Gakenke: Nubwo abakora urugerero batanga umusaruro ushimishije hari imbogamizi bakunze guhura nazo

Kuva gahunda y’urugerero yatangizwa mu Rwanda byagiye bigaragara ko ibikorwa bakora biba bifitiye igihugu akamaro kuko usanga hagaragaramo ibikorwa byinshi kandi bifitiye akamaro igihugu ariko abo mu karere ka Gakenke ngo hari imbogamizi bifuza ko zakurwaho kugirango bakomeze gutanga umusaruro wisumbuye.

Yozefu Karekezi ni umutahira w’abesamihigo ba Gakenke, avuga ko bimwe mu bibazo intore ziri ku rugerero mu Karere ka Gakenke, zikunze guhura nabyo harimo ko bakunze kubura bote zo gukatana icyondo kandi kubikoresha ibirenge nabyo ugasanga bitoroshe.

Ati “ikibazo cyo kubabonera bote zo kwambara mu gihe barimo gukata icyondo kubera intore iyo irimo ikatishamo ikirenge iba ishobora guhuriramo n’ibuye cyangwa se n’ikindi gishobora kumukomeretsa mu kirenge”.

Umwambaro umwe uracyari ikibazo kugirango bose base nk'abari mu gikorwa kimwe.
Umwambaro umwe uracyari ikibazo kugirango bose base nk’abari mu gikorwa kimwe.

Uretse kuba bahura n’ikibazo cyo kubona Bote, Karekezi avuga ko no kugirango babone imyambaro isa nk’isarubeti bikiri ikibazo kandi biba byiza kugirango intore zo mu Mirenge yose zibe zisa nk’abantu baba bari mu gikorwa kimwe.

Kuba kandi izi ntore hari ibyo zidafite ubwazo hari naho usanga ibikoresho byo bakoresha mu mirimo yabo birimo amasuka cyangwa ibitiyo nabyo usanga bikiri bicyeya ugereranyije n’abakenera kubikoresha.

Nubwo ariko usanga zino mbogamizi harimo ibyo zituma bitagenda neza ntibibuza intore kwishakamo ibisubizo kuburyo akenshi usanga bakunze guhigura imihigo bahize y’ibyo bagomba kuzakora mu gihe bari ku rugerero.

Hari abadafite inkweto zo gukoresha imwe mu mirimo.
Hari abadafite inkweto zo gukoresha imwe mu mirimo.

Ibi byose babifashwa n’ubuyobozi bw’inzego zibanze bukunze gukurikiranira ibikorwa by’izi ntore ziri ku rugerero hafi, arinabyo bituma gahunda aba basore n’inkumi baba barimo zitanga umusaruro ufatika kandi ufitiye igihugu akamaro.

Uyu mwaka wa 2014 mu Karere ka Gakenke hari intore 1244 ziri ku rugerero mu mirenge itandukanye uko ari 19 yose igize kano Karere.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka