Gakenke: Ntibizihiza Saint Valentin kuko batayizi

Nubwo hirya no hino hari abafata umunsi wa Saint Valentin nk’uw’agaciro mu buzima bwabo kuko akenshi abakundana baboneraho umwanya wo kubwirana amagambo adasanzwe mu rukundo rwabo, hamwe no gukorerana ibintu bidasanzwe birimo guhana impano n’ibindi, rumwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Gakenke ruvuga ko rutawuzi.

Urubyiruko rwaganiriye na Kigali Today ruvuga ko umunsi wa Saint Valentin ufatwa nk’umunsi w’abakundana ntacyo urubwiye kuko ntacyo ruwuziho uretse kubyumva kuri radiyo.

Evariste Masengesho wo mu Murenge wa Kivuruga, asobanura ko nk’umuntu utuye mu cyaro ibya Saint Valentin ntabyo aba azi uretse kubyumva nko kuri za radio bigatuma nawe amenya ko uwo munsi wageze.

Agira ati “saint valentin ntayo nzi nk’umuntu w’umunyacyaro nyine, usibye ko njya mbyumva nko ku maradiyo ngo uyu munsi n’umunsi wa saint valentin nanjye bigatuma menya umunsi izazira, ariko kubera ko ndi umuhinzi simbihe agaciro bikwiriye”.

Ntibizihiza Saint Valentin kuko batayizi uretse kubyumva kuri radiyo.
Ntibizihiza Saint Valentin kuko batayizi uretse kubyumva kuri radiyo.

Theoneste Habumugisha wo mu Murenge wa Busengo, nawe avuga ko yumva bavuga ngo saint valentin ariko ntabihe agaciro kuko aba ahugiye mu kwishakira amafaranga kugira ngo azagire icyo ageraho mu minsi iri imbere.

Ati “numva kuri radiyo bavuga ngo saint valentin ariko jye simbihe agaciro kuko jyewe mbanishakira udufaranga hirya no hino, kugira ngo nanjye nzabashe kuba umusitari (star) mu minsi izaza nanjye”.

Nubwo aba basore basobanura ko badaha agaciro umunsi wa saint valentin bitewe nibyo baba bahugiyemo, siko bimeze ku ruhande rw’abakobwa kuko bo baba biteguye ko bari bwishimane n’abakunzi babo.

Ntacyo umunsi wa Saint Valentin uba ubabwiye kuko baba bahugiye mu mirimo yabo isanzwe.
Ntacyo umunsi wa Saint Valentin uba ubabwiye kuko baba bahugiye mu mirimo yabo isanzwe.

Florence Nyirumugisha wo mu Murenge wa Kivuruga avuga ko umunsi wa saint Valentin baba biteze ko abo bakundana bagomba kubatumaho bakagenda bakawizihiza.

Ati “uyu munsi ndawizihiza kuko turi buhurire mu isoko na cheri wanjye dufate akantu. Gusa numva dufite nk’amikoro twahurira ahantu tukawizihiza bitewe n’amafaranga dufite ugafata icyo ubona kiri bugushimishe cyigashimisha na cheri wawe”.

Ubusanzwe umunsi wa Saint Valentin ufatwa nk’umunsi w’abakundana wizihizwa ku itariki ya 14 Gashyantare buri mwaka.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ibyo umunyamakuru yakoze babyita gushyira mu gatebo kamwe kandi bigaragara ko nta nubushakashatsi yakoze.Mugerageze kuba professional.Akarere ni ikintu kinini kandi gatuwe n’abantu bafite imyumvire inyuranye.Thanks!

NIZEYIMANA Valentin yanditse ku itariki ya: 15-02-2015  →  Musubize

Umutwe w’inkuru yanyu yanteye ubwoba aho mwavuze ’’ mu Gakenke ntibazi Saint Valantin’’. Byari byiza iyo muvuga ngo’’ Bamwe mu Gakenke ntibazi Saint Valantin’’.

Abimana yanditse ku itariki ya: 15-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka