Gakenke: Kuba Noheri iba mbere y’ubunani bituma ariyo bizihiza cyane

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gakenke bavuga ko badakunze kwizihiza umunsi mukuru w’ubunani kuko baba bahaye agaciro cyane umunsi wa Noheri, bityo bigatuma ari wo bizihiza cyane kurusha ubunani.

Kuba batizihiza cyane ubanani ngo akenshi biterwa n’uko baba birekuye ku munsi wa Noheri ku buryo baba bawiteguye bihagije, bigatuma bifata ku Bunani kugira ngo birinde gusesagura kuko mu ntagiriro z’ukwa mbere hahuriranamo urusobe rw’ibibazo biba bikeneye amafaranga kandi nta handi umuntu aba ateganya kuyabona.

Anastasie Muhawenimana wo mu Kagari ka Kirebe mu Murenge wa Karambo, avuga ko bizihiza Noheri cyane kubera ko ubunani buza amafaranga bayamaze bigatuma ubunani batabuha agaciro cyane.

Ati “impamvu ubunani buza ibiryo twabimaze n’amafaranga twayamaze, ahubwo ubu turi gushaka ishimwe ngo tujye gutura mu rusengero”.

Speciose Harerimana wo mu Kagari ka Mucaca mu Murenge wa Nemba, nawe yemeza ko bizihiza cyane Noheri kubera ko ariyo iza mbere y’ubunani, gusa ngo n’ubunani bakabwizihiza gake kuko ibintu biba bisa nk’aho byashize.

Ati “twizihiza cyane noheri kubera ko iba ije mbere gusa byose turabikora uretse ko ibyinshi biba muri noheri, kuko nk’ubu ni urugero nko kuri noheri nateguye nk’ibiro 20 by’ibirayi wenda n’ibiro nka 3 by’inyama ariko ku bunani n’ugutegura nk’ibiro 10 by’ibirayi”.

Gusa ariko ngo nta kindi gituma bizihiza noheri cyane kurusha ubunani uretse kuba baba badafite amikoro ahagije bigatuma batinya gusesagura ku buryo bashobora kuzabura ibibafasha mu minsi ikurikiyeho.

Uretse kwizihiza umunsi mukuru w’ubunani bishimisha mu buryo bwo kunywa no kurya, abatuye mu Karere ka Gakenke bavuga ko uyu munsi bawufata nk’uwo gushimira nyagasani uba warabarinze umwaka wose, ku buryo abenshi bemeza ko bashyira imbere kujya mu rusengero ku bunani kurusha uko bawizihiza barya bananywa.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muraho nshuti. ntabwo noheli iba mbere ya bonane ahubwo habanza bonane noheli igaheruka

Murakoze

janet yanditse ku itariki ya: 2-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka