Gakenke: Hagaragajwe amwe mu makosa akorwa n’abakozi b’akarere

Kuri uyu wa 14 Kanama 2015 abakozi b’akarere ka Gakenke bari mu mwiherero n’ubuyobozi hamwe na njyanama, wo kwibukiranya inshingano z’abayobozi mu buryo bw’imikorere n’imikoranire y’inzego z’ibanze, hanagaragazwa amakosa yakozwe n’abakozi b’akarere biganjemo abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari.

Amakosa yagaragajwe yiganjemo kuba hari abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari batarara mu tugari twabo, ubusinzi ku bakozi bamwe na bamwe, ubwambuzi, kwinyandarika, gukererwa ku kazi by’umwihariko ku bakozi b’imirenge no kwigabiza amashyamba ya Leta ku buryo bamwe birukanwe abandi bakihanangirizwa.

Umwiherero w'abakozi b'Akarere ka Gakenke.
Umwiherero w’abakozi b’Akarere ka Gakenke.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gakenke, Kansiime James, avuga ko bamwe bakozi bagiye bagaragaraho amakosa akomeye bakihanangirizwa ariko ntibahindure imyitwarire.

Bamwe mu barebwa n’ibi bibazo ariko by’umwihariko abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari bavuze ko aya makosa yose bayakoraga gusa ngo bakaba barayasabiye imbabazi mu mwiherero baheruka kugirira i Gabiro ugasozwa kuwa 12 Kamena 2015. Basaba ko bakongera kugenzurwa bahereye nyuma y’iriya tariki basorejeho umwiherero kuko ngo babyihannye.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Nzamwita Deogratias, avuga ko kuba hari abanyamabanga nshingwabikorwa bataba mu tugari twabo ari ikibazo ariko bakaba bababwiye ko bagomba kwubahiriza amabwiriza.

Yagize ati “Icyagaragaye ni uko bamwe bavugaga ibibazo by’amacumbi abandi bakavuga ibibazo by’imiryango yabo iba yegereye aho hafi, ariko twababwiye ko amabwiriza agomba kwubahirizwa. Bagomba kuba mu tugari twabo, ngira ngo uko babamo ni bwo n’ayo macumbi azashobora kuboneka, ni bwo bazashobora gukurikirana ibibazo by’abaturage.”

Akarere ka Gakenke gakoresha abakozi 350 harimo abakorera ku karere n’abandi bakorera mu mirenge uko ari 19 ikagize.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

ese muri contract gitifu asinya harimo ko agomba kurara mu kagari

ks yanditse ku itariki ya: 17-08-2015  →  Musubize

Iyi nkuru ntisobanuye neza igitera aka karere kuba kururiya mwanya, kuko amanota y’imihigo ntatangwa nijoro.

alias yanditse ku itariki ya: 17-08-2015  →  Musubize

ESE kuki kurara mu kagari babibaza Gitifu gusa ESE abandi bakozi ntibibareba?ESE azagenerwa amafaranga y’icumbi?

jean paul yanditse ku itariki ya: 16-08-2015  →  Musubize

ko numva wagirango akarere kubakiye kuri ba gitifu buyugari gusa? iyo assessment mwakoze murumva idate impungenge!

Rugaravu yanditse ku itariki ya: 16-08-2015  →  Musubize

KUBA MU KAGARI KWA GITIFU BIHURIRAHE NO KUBA ABA NYUMA MU MIHIGO KW’AKARERE.

Ismael yanditse ku itariki ya: 16-08-2015  →  Musubize

Ibyo byonyine nibyo byatumye akarere kaba aka nyuma?

Nkurunziza Osee yanditse ku itariki ya: 16-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka