Gakenke: Bamurikiwe ibikorwa byatwaye za Miliyari mu kwizihiza Umunsi w’Intwari

Mu kwizihiza Umunsi w’Intwari, abaturage bo mu Karere ka Gakenke bagaragaje ko ibikorwa by’indashyikirwa bakomeje kwegerezwa, byashowemo za Miliyari z’Amafaranga y’u Rwanda, batari kubigeraho iyo Intwari zititangira Igihugu.

Umuyoboro w'amazi abaturage bamurikiwe wa Kilometero 53 watwaye Miliyari 2.3Frw
Umuyoboro w’amazi abaturage bamurikiwe wa Kilometero 53 watwaye Miliyari 2.3Frw

Ibi babitangaje bahereye ku muyoboro w’amazi wa Nyarubira, ureshya na Kilometero 53, wubatsweho amavomo 34, uheruka kuzura mu Murenge wa Ruli; imirimo yo kuwubaka ikaba yarashowemo Miliyari ebyiri na Miliyoni zisaga 300Frw, ukazageza amazi meza ku ngo zisaga 8000.

Nyuma yo kuwumurikirwa ku wa Kane tariki 1 Gashyantare 2024, ubwo hizihizwaga Umunsi w’Intwari, abaturage batangaje ko uje kubaruhura imvune baterwaga n’urugendo bakoraga bajya gushaka amazi kure, ndetse ukaba n’igisubizo ku ndwara z’inzoka zaterwaga n’isuku nke.

Uzabakiriho Yohani wo mu Mudugudu wa Gataba Akagari ka Ruli ati "Kugira ngo tubone amazi meza byadusabaga gukora urugendo rw’isaha irenga tujya ahari amasoko, abana n’abagore bakirirwa banigana n’amajerekani ku mitwe bikabavuna cyane, bamwe bagacyererwa amasomo yewe n’imirimo yo mu rugo ikadindira. Kuba aya mazi bayatwegereje hafi, byongeye akaba ari na meza, ni igisobanuro gifatika cy’ibyo Intwari zacu zaharaniye ko tugeraho byiza nk’ibi. Navuga ko ibi bitwongereye ishema n’icyizere cy’uko n’ibindi bifatika byiza, biri imbere na byo tuzabigeraho".

Iterambere ry'Ubuhinzi abaturage bagaragaza ko ritari gushoboka iyo Intwari zititangira Igihugu
Iterambere ry’Ubuhinzi abaturage bagaragaza ko ritari gushoboka iyo Intwari zititangira Igihugu

Uretse amazi meza abaturage begerejwe, hari n’imiryango itishoboye yamurikiwe inzu 12 zirimo izubatswe bushyashya n’izasanwe, mu rwego rwo gukura ubuzima bw’abayigize mu kaga kuko babaga mu nzu banyagirirwamo, ndetse inyinshi zendaga guhirima.

Bucyensenge Jean de Dieu wo mu Mudugudu wa Gahondo Akagari ka Ruli, ni Umugabo wubatse ufite n’abana babiri. Ubuzima bubi yari abayemo bwo kutagira icyo yinjiza, bwamubereye ingorabahizi ntiyabasha kubona amikoro yo gusana inzu bari batuyemo. None akaba ashima uburyo bamutuje aheza nyuma yo kuyisana.

Ati "Inzu yendaga kumpirimaho, kuko ntari kubona ubushobozi bw’amafaranga. Nahoranaga umutima uhagaze, ntinya ko isaha ku isaha izatugwaho kuko yavaga, ishaje, iri hafi kugwa. Mu by’ukuri nari mbabaye mu buryo buteye inkeke dore ko nko mu gihe cy’imvura njye n’umugore n’abana twajyaga kugama mu baturanyi. Ariko nshima ubuyobozi bwiza bwangobotse, bukaza bukayishyira hasi bukongera kuyisana bundi bushya, ubu ikaba ari inzu nziza, yagutse kandi ijyanye n’igihe. Mu by’ukuri ibyishimo byandenze".

Imiryango itishoboye yorojwe Inka ndetse n'amatungo magufi ngo ibashe kwikura mu bukene
Imiryango itishoboye yorojwe Inka ndetse n’amatungo magufi ngo ibashe kwikura mu bukene

Aborojwe inka n’amatungo magufi, na bo biyongera ku bindi bikorwa by’iterambere bikomeje gushyirwaho umunsi ku munsi muri Gakenke, harimo ibyumba by’amashuri 9, ibyumba by’umukobwa 3 n’ibifasha abanyeshuri kwimenyereza imyuga hamwe n’izindi nzu 64 ndetse n’ibigo nderabuzima byasanwe mu Mirenge igize aka Karere, muri uyu mwaka, aho abaturage bashimangira ko batari kubyigezeho iyo hatabaho ubwitange bw’Intwari ndetse n’Ingabo za RPF Inkotanyi zabohoye Igihugu.

Dusabemariya Febronie ati "Ibi bikorwa tubikesha ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame, udasiba kutwereka urugero rwiza rw’ubutwari ntabwo n’ibyo Intwari zaharaniye. Umuco adutoza wo gushyira hamwe, urukundo no gufashanya ni byo bitugejeje kuri ibi byiza. Natwe tugiye gushyiraho akacu, tubisigasire, twibungabungira umutekano dukumire ikibi aho cyava kikagera".

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yashimangiye ko urugendo rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, kugarurira Igihugu umutekano no kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, ababiharaniye aribo Ntwari z’u Rwanda, bikomeje guhesha u Rwanda ishema ku ruhando mpuzamahanga.

Umuryango wa Bucyensenge wishimiye gutuzwa mu nzu yisanzuye kandi nziza
Umuryango wa Bucyensenge wishimiye gutuzwa mu nzu yisanzuye kandi nziza

Yahereye aha asaba abaturage gutoza abana umuco w’Ubutwari, kugira ngo bazakure bagera ikirenge mu cy’Intwari.

Ati "Icyo dusabwa uyu munsi ni ukugera ikirenge mu cyazo, twimakaza indangagaciro zaziranze. Ibyo tuzabigeraho mu gihe twihaye intego yo kurushaho gukunda Igihugu, kongera umuhate wo kucyitangira, tuba indashyikirwa kandi twubakira ku bunyangamugayo n’ubupfura. Urugendo turimo rw’iterambere rudusaba kurushaho kugira ubushishozi mu byo dukora, tugatinyuka guhangana n’ikibi mu gihe kije cyangwa kibayeho, tukakirwanya twivuye inyuma".

Ati "Turacyafite ibibazo by’amakimbirane akigaragara mu miryango ndetse n’ibibazo bishingiye ku mitungo n’amahugu, bigaragara hamwe na hamwe. Ibyo dukwiye gushishikazwa no kubikemura. Tukarwanya ubukene twimakaza isuku iwacu, tukarinda abana bacu igwingira, inda ziterwa abangavu ndetse n’ibiyobyabwenge byugarije Urubyiruko n’ibindi byose bikigaragara nk’inzitizi mu rugendo ruganisha ku butwari tukabirwanya dushize amanga".

Kuri iyi nshuro ya 30 hizihizwa Umunsi w’Intwari, uyu mwaka hazirikanwe insanganyamatsiko igira iti "Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu".

Amateka yagarutsweho na Depite Bitunguramye Diogène, mu kiganiro yagejeje ku baturage kigaruka ku mateka y’Ubutwari bw’Abanyarwanda mbere y’umwaduko w’abakoloni, bwagaragariraga cyane cyane mu rugamba rwo kurinda ubusugire bw’Igihugu no kucyagura.

Mu Karere ka Gakenke ibikorwa bagenda bageraho babikesha ubwitange bw'Intwari
Mu Karere ka Gakenke ibikorwa bagenda bageraho babikesha ubwitange bw’Intwari

Yanagaragaje uburyo izi ndangagaciro zaje kuburizwamo n’Abakoloni, batangira bacamo Abanyarwanda ibice no kubabibamo urwango, abategetsi bagiye bajyaho yaba muri Repubulika ya mbere n’iya kabiri, na bo bakomereza kuri iyo myumvire n’imikorere, ibyaje Kugeza u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu kwizihiza Umunsi w’Intwari, abaturage bishimiye ko Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, yihutiye gukosora iyo mikorere ikocamye ya politiki y’ivangura, ikimakaza umuco w’Ubutwari, ubu Abanyarwanda bakaba babayeho bunze ubumwe kandi batekanye.

Bavuga ko nta na rimwe bazigera batezuka muri uru rugendo, ahubwo bagiye gushyira imbaraga mu kurinda ibyagezweho no kubibungabunga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka