Gakenke: Abavandimwe babiri bamaze amezi atatu baryamana nk’umugabo n’umugore
Umuhungu na mushiki we bakomoka mu Kagali ka Huro, Umurenge wa Muhondo mu Karere ka Gakenke bamaze amezi atatu baryamana nk’umugabo n’umugore kandi bava inda imwe.
Uwo muhungu w’imyaka 17 yasambanyaga ku gahato gashiki ke k’imyaka 10 ahengereye ababyeyi babo badahari bagiye mu mirimo; nk’uko bitangazwa na Bizimana Ndababonye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhondo.
Umwana yanze kubibwira iwabo kuko musaza we yamuteye ubwoba ko nabibahingukiriza azamwica.
Byamenyekanye ari uko uwo mwana w’umukobwa wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza arwaye akaremba bamujyanye kwa muganga basanga yaranduye indwara yandurira mu myanya ndangagitsina ariko tutabashije kumenya iyari yo.
Nyuma y’uko ayo makuru agiye ahagaragara mu mpera z’icyumweru gishize, musaza we yashatse gucika ariko biba iby’ubusa ababyeyi bafatanyije n’abaturanyi bamuta muri yombi.
Bivugwa ko uyu musore yari asanzwe yarananiye ababyeyi be, yanikuye mu ishuri atarangije. Ubu ari mu maboko y’ubushinjacyaha aho agomba gushyikirizwa ubutabera ngo akurikiranwe kuri icyo cyaha.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deo, yasabye ababyeyi kwita ku burere bw’abana babo kugira ngo amahano nk’ayo akumirwe.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
Nyamuneka ntimugateshe agaciro umubano w’umugore n’umugabo! Biriya ni amahano n’inkurikizi z’icyaha.
birababaje kabisa
Ariko abantu bandika izi nkuru cyangwa abemera ko zinyura kuri izi mbuga za Internet, bazi ITANGAZAMAKURU koko?Genda RWANDA waravumwe koko.
– Umutwe w’inkuru uti BARYAMANA NK’UMUGABO N’UMUGORE,
– Igika cya mbere cy’inkuru ati ’’Uwo muhungu w’imyaka 17 yasambanyaga ku gahato gashiki ke k’imyaka 10...’’
UMUGABO nin nde, UMUGORE ni nde?
Kuryamana k’umugabo n’umugore bivuga ABASHAKANYE mu buryo bwemewe n’amategeko, bakuzuza inshingano yo kubana mu NZU imwe no ku BURIRI bumwe (Devoir de cohabitation).
Uyu musore wakoresha MUSHIKI we imibonano mpuzabitsina (niba koko byarabaye), ahindutse ate UMUGABO? Mushiki we ahindutse ate UMUGORE?
ITANGAZAMUKURU mu RWANDA ritera amakenga, aho bukera turaza kurifata nk’umwuga wa MAYIBOBO babuze ikindi bakora.
Murakoze.
@ Kigali Today & Umunyamakuru wandiste iyi nkuru: Niko, umwana w’umukobwa w’imyaka icumi amaze amezi 3 "AFATWA KU NGUFU/ RAPE" na musaza we none koko nibyo mwise ngo " ABAVANDIMWE BABIRI BAMAZE AMEZI ATATU BIBANIRA NK’UMUGORE N’UMUGABO" ? KOKO? GUFATWA KU NGUFU = KUBANA NK’UMUGORE n’UMUGABO?? Nyamuneka nimukosre inyito y’inyadiko yanyu! Naho ubundi iri ni ishyano, uriya mwana mukobwa tumusabire avuzwe, afashwe, na musaza we kandi akeneye ubugororabwenge & ubugororamuco bwambiste. Murakoze.
NARUMIWE!none u rwanda ruragana he
umutwe w’amagambo,ni nkuru irambuye biratandukanye muge mutangukanya kubana nku mugore n’umugabo,no gufata kungufu umwana ,kuko nta mugore w’umwana 10 ubaho.
uwo mwana afashwe kuko afite yagize ihungabana ,rikomeye cyane.
ababyeyi b’abo bana bagombe bahanirwe uburangazi.
hababaje uwomwamadisi mundimwekweri