Gakenke: Abadepite bashimye aho imirimo y’urugomero rw’amashanyarazi rwa Musarara igeze

Abadepite bo muri Komisiyo y’ubukungu basuye urugomero rw’amashanyarazi rwa Musarara ruri mu Murenge wa Rusasa, Akarere ka Gakenke, bashimye aho imirimo y’urugomero igeze kugira ngo abaturage bagezweho amashanyarazi.

Mu magambo macye bavugiye muri uru rugendo rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 25/06/2013, abadepite bagize bati: “Urugomero rurakora neza, mugomba gukomereza aho”.

Inzobere Ir. Alan Booth ukomoka mu Bwongeleza, yasobanuye ko imirimo yose ijyanye n’ubwubatsi no gushyiramo ibikoresho bizifashishwa mu gutanga umuriro w’amashanyarazi yarangiye usibye icyuma kimwe (amplificateur) kigomba kuva muri Amerika ariko kikaba kiri mu nzira.

Yatangaje ko mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri niba nta bindi bibazo bitunguranye bivutse, abaturage bashobora gutangira gucana.

Urugomero rwa Musarara rufite ubushobozi bwo gutanga ingufu z’amashyanyarazi zingana na kilowatts 438, zizacanira Umurenge wa Rusasa, udusentere twa Vuga na Shyira two mu Karere ka Nyabihu; nk’uko Anastase Mudacumura, umukozi wa SOGEMR abitangaza.

Urugomero rwa Musarara rufite ubushobozi bwo gutanga kilowatts 438 (Photo: N. Leonard).
Urugomero rwa Musarara rufite ubushobozi bwo gutanga kilowatts 438 (Photo: N. Leonard).

Yongeyeho ko urugendo rwa Minisitiri w’Intebe yagiriye kuri urwo rugomero tariki 12/06/2012 rwagize akamaro kanini kuko rwatumye imirimo yihuta.

Imirimo yo kubaka urugomero rwa Musarara yatangiye mu 2007, iza kudindira kubera ubwumvikane buke n’ubujura bwagaragaye muri SOGEMR yubaka urwo rugomero.

Leonard Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka