Gabiro: Hatangiye umwiherero w’abashinzwe umurimo kuva ku Ntara kugera ku Mirenge

Guhera kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2013, mu Kigo cya Gisirikare cya Gabiro giherereye mu karere ka Gatsibo, hatangiye umwiherero uhuje abayobozi bashinzwe umurimo mu nzego z’igihugu kuva ku ntara, uyu mwiherero ukazamara ibyumweru 2.

Ibi biganiro byateguwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, bigamije kubaka ubushobozi bw’abakozi, no gucunga neza ibya rubanda bijyanye n’indangagaciro.

Abitabiriye aya mahugurwa, barimo abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge bose mu Rwanda, abayobozi bashinzwe umurimo ku Ntara, mu Turere n’Umujyi wa Kigali, ndetse n’abajyanama b’abaguverineri n’umujyi wa Kigali.

Aya mahugurwa azatangwa n’impuguke zaturutse mu gihugu cya Singapore, u Rwanda rufataho icyitegererezo cyiza mu bijyanye n’iterambere, akaba agomba kurangira tariki ya 5 Ukuboza 2013.

Biteganyijwe ko kuri iki cyumweru tariki 24 Ugushyingo aribwo uyu muhango uza gutangizwa, guhera saa ine za mu gitondo, uyu muhango ukaza kuyoborwa na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musoni James.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka