Gabiro: Abayobozi bari mu mwiherero barasabwa kuba ikitegererezo

Kurangwa n’indangagaciro zibereye Umunyarwanda, kuba ikitegererezo no gukunda abayoborwa hagamijwe kugera ku iterambere ryihuse nibyo byasabwe abayobozi batandukanye higanjemo abanyabanga nshingwabikorwa b’imirenge bari mu mwiherero mu kigo cya gisirikare i Gabiro mu Karere ka Gatsibo.

Uretse abayobora imirenge, aya mahugurwa kandi arahabwa abayobozi bahura n’abaturage cyane mu mirimo yabo ya buri munsi ku rwego rw’uturere, intara n’umujyi wa Kigali, akazatangwa n’impuguke zituruka mu gihugu cya Singapour.

Ubwo yafunguraga ku mugaragaro aya mahugurwa tariki 24/11/2013, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Musoni James, yasobanuye ko bahisemo abarimu bo muri Singapour kubera ko ari igihugu kirimo guterimbere cyane nyamara nta mutungo kamere gishingiraho uretse imiyoborere myiza no gucunga neza ibihari bityo bikaba aribyo byifuzwa mu Rwanda.

Minisitiri Musoni yakomeje asaba aba bayobozi gukunda abo bayobora, kubabera ikitegererezo no guhanga udushya twatuma iterambere rigamijwe rigerwaho byihuse.

Abayobozi mu nzego z'ibanze mu mahugurwa i Gabiro.
Abayobozi mu nzego z’ibanze mu mahugurwa i Gabiro.

Bamwe mu bahabwa aya mahugurwa bizeza ko biteguye kuhakura ubumenyi buzatuma bafasha abo bayobora kugera ku iterambere ryihuse.
Mushumba Johon uyobora umurenge wa Rwimbogo mu Karere ka Gatsibo, yemeza ko agiye kuzarushaho kwegera abaturage hagamijwe kubageza ku iterambere.

Chahirir umwe mu mpuguke zitanga amasomo, avuga ko umuyobozi atari umwanya ahubwo ari ibikorwa bityo umuntu umubaye agomba gupimirwa ku bikorwa ageza kubo ayobora.

Aha agashimangira ko umuyobozi mwiza ari ushobora kubyaza umusaruro ducye afite ariko anahanga ibindi byinshi. Abateraniye muri aya mahugurwa bose hamwe bagera kuri 517.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abazungu murakabaho uti amahoro arambye, kwishimira intsinzi ya Leta ya Congo ubundi ngo gusoza ibiganiro na m23, ubundi ngo kwihanganisha Tanzaniya yabuze abasirikare baguye mu ntambara ya kongo guhuza ibihugu sha abanyafurika dufite ibibazo bikomeye ariko ikigaragara ni uko batsinda m23 arinako batsinda kabila icyingenzi numva ari ugushakira umuti munzira zibiganiro bikozwe n’abanyafurika ubwabo.

Alias yanditse ku itariki ya: 26-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka