FDLR ikomeje gukoresha amacenga ngo ifate Abanyarwanda bugwate

Abahoze mu mutwe wa FDLR n’indi mitwe irwanya Leta y’u Rwanda 51 barangije ingando yo mu cyiciro cya 52 mu Kigo cy’Amahugurwa cya Mutobo, kuri uyu wa Kabiri tariki 23/12/2014, batangaza ko iyo mitwe ikomeje kuyobya uburari amahanga igaragaraza ko yashyize intwaro hasi.

Sgt. Ntiyiramira Emmanuel wavuze mu izina ry’abitandukanyije n’iyo mitwe (FDLR-FOCA na RUD- Urunana) ashimangira ko FDLR yabitekereje imaze kumenya ko ishobora kugabwaho ibitero kugira ngo ijijishe umuryango mpuzamahanga ko ihagaritse intambara.

Avuga ko ibi ari kuyobya uburari kuko mu nkambi boherezamo abasirikare bafite ubumuga n’abandi batagifite imbaraga zo kurwana kubera izabukuru gusa. Ngo nta musirikare mukuru n’umwe bashobora kohereza mu nkambi kimwe n’imbunda nini uretse imbunda nto zishaje nka AK 47.

Sgt. Ntiyiramira avuga ko mu nkambi boherezamo abasirikare bafite ubumuga n'abafite intege nke batagishoboye kurwana.
Sgt. Ntiyiramira avuga ko mu nkambi boherezamo abasirikare bafite ubumuga n’abafite intege nke batagishoboye kurwana.

Ibi byo kujyana bamwe mu barwanyi mu nkambi ngo FDLR yabikoresheje no mu mwaka wa 2000 na bwo hari igitutu gikomeye cyo kuyirasaho.

Aba bitandukanyije nayo bavuga ko hari abantu benshi bagizwe ingwate na FDLR babuze uko bataha mu rwanda, igihe cyose bamenye ko ushaka gutaha ngo uricwa. Basanga ubwo buryo bwo kujyana abantu mu nkambi na bwo ari ubundi buryo bwo kubafataho ingwate.

Umuyobozi wa Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ku rugamba, Sayinzoga Jean, avuga ko bazakomeza gukorana na MONUSCO mu gushishikariza Abanyarwanda bari mu mashyamba kugira ngo babashe gutahuka mu gihugu cyabo.

Abahoze mu mitwe irwanya leta y'u Rwanda bacinya akadiho nyuma yo gusoza ingando.
Abahoze mu mitwe irwanya leta y’u Rwanda bacinya akadiho nyuma yo gusoza ingando.

Kimwe mu bituma abakiri hanze bakomeza gufatwa bugwate ni uko nta makuru y’impamo baba bafite usibye ibihuha bahabwa n’abayobozi babo. Ngo abatahutse bazafashwa kwandikira no guhamagara abasigayeyo kugira ngo babashishikarize gutahuka.

Ubundi buryo buzakoreshwa, nk’uko Sayinzoga akomeza abishimangira, ni tele-conference (uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kuganira hakoresheje terefone na mudasobwa) ndetse na video-conference (hakoreshwa ikoranabuhanga ku buryo baganira banarebana) kugira ngo bibonere ko abavandimwe babo bakiriho kuko bahabwa amakuru atari yo ko bapfuye.

Kuva gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe irwanya Leta y’u Rwanda yatangira, abasaga ibihumbi 12 bamaze gutahuka. Abarangije ingando zabo bagera 51 bigishijwe amateka y’u Rwanda, gusoma no kwandika ndetse n’amasomo abategurira kwihangira imirimo kugira ngo bazabashe kwibeshaho bageze iwabo.

Bigishijwe imyuga izabafasha kwiteza imbere.
Bigishijwe imyuga izabafasha kwiteza imbere.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

aba bitandukanyije na fdrl bakomeze batubwire ububi bwayo maze tumenye aho iri n’imigambi yayo neza bityo no kuyirasa bizoroha bityo akavuyo kayo muri eastern Congo karangire amahoro ahinde

nini yanditse ku itariki ya: 24-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka