EJVM yasuye abarwanyi ba M23 bari kwitabwaho na Croix-Rouge

Abarwanyi 15 ba M23 hamwe n’abandi Banyecongo 3 bari kwitabwaho n’umuryango utabara imbabare Croix-Rouge nyuma yo kurasirwa mu mirwano yahuje M23 n’ingabo za Congo nabo bari bafatanyije.

Kuri uyu wa kane tariki 31 Ukwakira, itsinda ry’ingabo zavuye mu bihugu bigize umuryango wa ICGLR (EJVM) basuye izi nkomere zirwariye mu bitaro bya Rubavu bashobora kwibonera uko babayeho.

Kuba barazanywe mu bitaro bya Rubavu ngo niho hafi Croix-Rouge yabonye bakwitabwaho neza kandi n’ubu ikaba ikomeje kubakurikirana k’uburyo iki gikorwa ntaho gihuriye na Leta y’u Rwanda.

Itsinda rya EJVM ritashatse ko hari abanyamakuru bari kurikira cyangwa bamenya ibyo barimo binjiye mu bitaro bya Rubavu basura inkomere bareba uko zimeze ndetse bakareba n’imyirondoro yabo kugira ngo bemeze ko ari Abanyecongo.

Abaganga basobanuriye iri tsinda igihe baziye muri ibi bitaro n’uburyo baje aho benshi muri izi nkomere zarashwe taliki 26/10/2013 mu mirwano ya Kibumba ariko bakabura uko bitabwaho kuko bamwe barashwe bikomeye.

Taliki ya 28/10/2013 nibwo izi nkomere Leta y’u Rwanda yashoboye kwemerera Croix-Rouge kuzizana mu bitaro bya Rubavu mu gihe imirwano yari ikomeje kandi ingabo za Leta ya Congo zigiye kuzigeraho kuburyo byari kubaviramo kubura ubuzima.

Ubu abarwanyi ba M23 bakomeretse baravuga ko barimo kwitabwaho kandi bafite ikizere cyo gukira, Croix-Rouge ikaba ariyo ibitaho ku bikorwa byose haba ibiribwa n’ubuvuzi, mu gihe mu kigo cya gisirikare cya Camp Katindo muri Goma habarirwa inkomere za gisirikare 287 zakomerekeye Kibumba naho abarenga 94 bakahasiga ubuzima nk’uko bitangazwa n’abaganga.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

isi iragoye gusa dukwiye kuba maso IMANA ibrinde

alias yanditse ku itariki ya: 1-11-2013  →  Musubize

isi iragoye gusa dukwiye kuba maso IMANA ibrinde

alias yanditse ku itariki ya: 1-11-2013  →  Musubize

Uri umunyamakuru professional kabisa,nkubonye nagukora mu ntoki,uvuga ibintu bifite source ureke bamwe bo ku museke birirwa babeshya,mbonye ko mu nkuru zawe nta marangamutima abamo.Courage, cariere yawe uri kuyubaka neza.

Alias yanditse ku itariki ya: 1-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka