Commonwealth irashima amatora y’abadepite ko yabaye mu mutuzo

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga Icyongereza “Commonwealth”, Kamalesh Sharma yatangaje ko amatora y’abadepite yabaye tariki 16-18/09/2013 mu Rwanda yabaye mu mutuzo kandi yubahiriza ibipimo bya demokarasi.

Ibi yabitagaje tariki 28/10/2013 mu cyegeranyo cya nyuma cy’amatora cyakozwe n’impuguke za Commonwealth zakurikiranye ayo matora.

Muri iryo tangazo, Kigali Today yaboneye kopi, Umunyamabanga wa Commonwealth yavuze ko itsinda ry’impuguke ryagenzuye imigendekere y’amatora mu Rwanda ryasanze yagenze neza muri rusange, anakurikiza ibipimo mpuzamahanga by’amatora yabaye mu bwisanzure.

Ibipimo bishingirwaho ngo hemezwe ko amatora yabaye mu bwisanzure bijyanye n’uburenganzira bwo kwiyamamaza, kuvuga icyo utekereza n’amatora ataziguye.

Iri tsinda ryashimye amavugurura yabaye mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2010 nyuma y’Amatora rusange ya Prezida wa Repubulika, rivuga kandi ko imyitegurire y’amatora y’Abadepite yabaye myiza kuko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yari yiteguye neza.

Kamalesh yagize ati: “Itsinda ryishimiye amavugurura yakozwe kuva mu matora ya Perezida ya 2010. By’umwihariko, Leta yashyizeho ikigo cy’igihugu cy’Imiyoborere myiza gifite inshingano zo kwandika imitwe ya Politiki.”

Nubwo hari intambwe nini yatewe ariko ngo hakenewe no kongerera ubushobozi itangazamakuru kugira ngo ribashe gukora inkuru zicumbukuye (investigative stories), iza politiki n’ubusesenguzi butandukanye.

Amatora y’abadepite yitabiriwe na FPR n’andi mashyaka byifatanyije, PSD, PL na PS-Imberakuri. Umuryango wa FPR wegukanye imyanya 41, PSD imyanya irindwi na ho PL yegukanye intebe eshanu mu nteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite.

98% by’Abanyarwanda bitabiriye amatora y’inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite; nk’uko byatangajwe na Prof. Kalisa Mbanda ukuriye Komisiyo y’Igihugu cy’Amatora.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

u rwanda rumaze kugera ku kigereranyo kiza ku bihugu bifite Demokarasi kandi byifuza iterambere rirambye rigendeye ku miyoboreremyiza y’abayobozi, ibi rero nibyo buri wese akwiye kwishimira kandi akumva ko ari uruhare rwe nk’umuturarwanda mu kwiyubakira igihugu kandi no kukirindira ubusugire, yego Abazungu nibo batanga izo report ariko ntago aribo bakwiye kutubonera ibyo byiza byacu buri gihe, kuko nitwe bifitiye akamaro, ahubwo twari dukwiye kureba n’uburyo ki ibyobavuze bitaribyo tugerageza tukabereka ibi ukuri maze tukiyubakira igihugu cyiza cyane.

nkubiri yanditse ku itariki ya: 30-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka