CESTRAR irasaba ko hashyirwaho umushahara fatizo no gukuraho ubusumbane

Ubuyobozi bw’urugaga rw’amasendika y’abakozi mu Rwanda CESTRAR buratangaza ko kuba hatariho umushahara fatizo mu Rwanda bitera ubusumbane buhanitse mu bakozi.

Biraboneye Africain Umunyamabanga mukuru w'urugaga rw'amasendika y'abakozi mu Rwanda CESTRAR
Biraboneye Africain Umunyamabanga mukuru w’urugaga rw’amasendika y’abakozi mu Rwanda CESTRAR

Ibi bikajyana n’uko mu bigo by’abikorera abakozi badafite amasezerano ahuriweho n’urwego bakorera bituma batishimira akazi bakora.

Umunyamabanga mukuru w’urugaga rw’amasendika y’abakozi mu Rwanda CESTRAR, Biraboneye Africain avuga ko mu bikorera harimo ibibazo by’abakozi bafatwa nabi, itonesha no kwirukanwa, asaba ko hakwiye kubaho ibiganiro rusange byafasha umukozi.

Ati: “Gukora imishyikirano rusange kugera ku masezerano rusange, bigafasha abakozi n’abakoresha kugira ibyo bongeramo bijyanye n’umurirmo bakora, bigateza imbere umurimo unoze, bikagira ingaruka nziza mu guteza imbere imibereho myiza y’abakozi n’abaturage.”

Biraboneye avuga ko abakozi bo mu Rwanda harimo abishimiye umushahara bahabwa mu gihe abandi bahabwa umushahara utajyanye n’ibyo bakora.

“Abakozi ba Leta uko umushahara ugenwa n’uko ubonekera ku gihe bashobora kubyishimira, n’ubwo aha tutavuga ku ngano y’umushahara ariko uburyo bakoramo ntibafashwe nabi. Ibi ariko si ko biri mu rwego rw’abikorera kuko abenshi ntibafashwe neza bitewe n’umushahara bahabwa, kutumvikana ku mikorere y’akazi, amasaha y’akazi, uburenganzira bwaho bakorera, kwitabwaho mu kazi, gutonesha , gushyirwa mu kazi no kugakurwamo, bituma hari benshi bakeneye ubuvugizi, ndetse hakaba gushyikirana hagati y’abakozi n’abakoresha bikagira icyo bihindura.”

Imwe mu nyungu iboneka iyo abakozi n’abakoresha bagiranye ibiganiro ni ukwiyongera k’umusaruro mu kazi.

Biraboneye avuga ko iyo habayeho ibiganiro hagati y’umukozi n’umukoresha bumvikana ku mikorere ndetse hakabaho kwiyongera k’umusaruro kuko umuntu akora abikuye ku mutima kandi akishimira guteza imbere ikigo yizeye ko uko cyunguka nawe kimuteza imbere.

Nubwo mu bigo bya Leta abakozi boroherezwa mu kazi, haracyaboneka ubusumbane.

Biraboneye akaba avuga ko basaba leta gushyiraho umushahara fatizo ushingirwaho mu kugena umukozi.

Ibi, abishingira ku mushahara uhabawa abakozi b’inzego zibanze mu Ntara utangana n’uhabwa abakozi b’inzego zibanze mu mujyi kandi bose bakora akazi kamwe.

Agir agira ati “Muri leta naho hari abakora akazi kamwe badahuza umushahara cyane cyane mu nzego zibanze, mu tugari dukorera mu Ntara no mu mujyi wa Kigali, abayobozi mu turere, abaganga mu bitaro no mu bindi bice bitandukanye. Icyo dukora ni ubuvugizi kuko abakora umurimo umwe bakwiye guhabwa umushahara ungana.”

Asaba ko hakorwa inyigo y’umushahara fatizo, ndetse ikagena ibindi byongerwa umukozi wa leta bishingiye aho akorera n’ubuzima akoreramo.

Agira ati “Dushishikariza amasendika mu butegetsi bwite bwa leta gukora ubuvugizi, iki kibazo cy’ubusumbane ku mushahara ugenwa, kandi twabiganiriye na leta n’abikorera ariko ntiturabona igisubizo, nubwo batubwira ko bashaka kubanza guhanga imirimo myinshi kugira ngo uwo mushahara ushyirweho.”

Mu Rwanda nta mushahara fatizo urimo, ibi bituma abantu bishyiriraho umushahara, nubwo benshi bituma bahabwa umushahara muto utajyanye n’ubuzima babayeho, ahubwo umukoresha agena umushahara bitewe n’uko abishaka, bigakomeza kugushamo abakozi.

Sendika zimwe zatangiye kuganiriza abikorera gushyiraho amasezerano ajyanye n’akazi

Ing Mutsindashyaka Andre umunyamabanga mukuru wa sendika y’abakozi bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro (Mine) na Kariyeri (REWU) avuga ko bateye intambwe mu kuganiriza ibigo bikora muri Mine na Kariyeri aho abakoresha baganiriye n’abakozi ndetse bakora amasezerano y’akazi ajyanye n’akazi bakora, bikaba imwe mu mpamvu yongera umusaruro muri ibi bigo kandi n’abakozi bakishimira umusaruro bahabwa.

Agira ati “Ku birabana no mu bucukuzi tumaze kugira 34% by’abakozi bafite amasezerano yanditse ariko mu biganiro tugenda tugirana n’ishyirahamwe ry’abacukuzi mu Rwanda n’abanyamuryango baryo tureba uko abakozi bagira amasezerano yanditse kuko niryo pfundo ry’iterambere haba ku mukozi n’umukoresha.”

Akomeza avuga ko abakozi bafite amasezerano yanditse bateganirizwa n’izabukuru ntazabe umuzigo kuri leta mu gihe agize imyaka 60, ndetse aya amasezerano afasha umukozi kubona ubwishingizi igihe akoze impanuka mu kazi nkuko ayajyana muri banki agahabwa inguzanyo akaba yagira ikindi yikorera kikamuteza imbere.”

Gatari Pierre uyobora sosiyete CEMINYAKI icukura amabuye y’agaciro mu murenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu, avuga ko kwegerwa na Sendika REWU byatumye abakozi barushaho kwisanzura mu kazi n’uburenganzira buriyongera byongera umusaruro w’ikigo.

Agira ati “REWU itaraza ntitwumvaga inyungu twabigiramo kuko ivuganira abakozi, ariko tumaze kugirana ibiganiro, abakozi bishimiye uburenganzira bagenerwa n’itegeko, batangira gukora bishimiye, kandi natwe umukoresha tubona umusaruro wiyongera kuko umukozi azi inshingano ze, azi amategeko amugenga bigatuma akunda akazi.”

Gatari avuga ko mbere babahembaga mu ntoki ariko kubera amasezerano y’akazi bahemberwa muri banki nubwo abakozi benshi batishimira guhemberwa muri banki kubera zibakata amafaranga.

“Tubashishikariza guhemberwa muri banki no gufata inguzanyo bakiteza imbere.”

Gatari avuga ko gusinyana amasezerano n’umukozi bikura umuzigo ku mukoresha kuko bituma yubahiriza amategeko ndetse umukozi yagira n’ibyago by’impanuka akabona abamwunganira n’umuryango we mu gihe bataragirana amasezerano bahoraga mu bibazo n’abakozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka