Bwishyura: Barasabwa kwikubita agashyi mu kwitabira umuganda

Ubuyobozi bwa FPR-Inkotanyi mu murenge wa Bwishyura, akarere ka Karongi burasaba abaturage kwikubita agashyi bakitabira umuganda ari benshi kuko bamaze kudohoka bigaragara.

Umuganda wa mbere w’umwaka wa 2013, mu murenge wa Bwishyura wakorewe mu kagali ka Gasura witabirwa n’abantu batari benshi ariko barimo ingeri zose z’ubuzima bw’umujyi wa Kibuye.

Iyo umuganda urangiye bashyiraho morali bakanaganira ku iterambere.
Iyo umuganda urangiye bashyiraho morali bakanaganira ku iterambere.

Nk’uko byagarutsweho n’abayobozi batandukanye barimo umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bwishyura, Niyonsaba Cyriaque, ndetse n’uhagarariye umuryango FPR-Inkotanyi muri uwo murenge Nkurunziza JMV, umuganda wo kuri uyu wa gatandatu tariki 26/01/2013 ntiwitabiriwe cyane nk’ibisanzwe.

Abayobozi ariko banashimye ishuli rya IPRC West ishami rya Karongi (ETO Kibuye ya kera), kubera ko abanyeshuli bayo ari bo bagaragaye cyane mu muganda barangajwe imbere n’umuyobozi w’ikigo, Mugiraneza Jean Bosco.

Uhagarariye FPR-Inkotanyi muri Bwishyura yagarutse ku kamaro k’umuganda agira ati: “Urukundo rw’igihugu ntago rugaragarira mu magambo gusa. Umunyarwanda wese uha agaciro umuganda akawitabira kandi akawukorana umurava aba akunda igihugu cye.

Ibihugu byinshi byateye imbere byazamuwe n’ibikorwa by’ubwitange nk’ikingiki. Ntago byazamuwe n’uko Leta ifite amafaranga menshi yo gushyira mu bikorwa nk’ibingibi. Byazamuwe n’uko abaturage babyo bakorana umwete n’ingufu bagashyira hamwe.”

Byagaragaraga ko abanyeshuri ba IPRC West (Karongi) bari bitabiriye umuganda ari benshi.
Byagaragaraga ko abanyeshuri ba IPRC West (Karongi) bari bitabiriye umuganda ari benshi.

Nubwo inzego zose zari zihagarariwe, wasanganga ibigo bimwe na bimwe byohereje abantu nka babili cyangwa batatu, ku buryo abantu bose bitabiriye umuganda batageraga kuri 200 kandi hahuriye abaturage bo mu tugari turenze kamwe.

Umuyobozi w’umurenge wa Bwishyura, Niyonsaba Cyriaque, nawe yashimye IPRC West avuga ko ari n’umugisha kubona Leta y’u Rwanda yarahisemo umurenge wa Bwishyura mu mirenge 96 yose igize Intara y’iBurengerazuba ikaba ari ho ishyira ikigo cy’ishuli nka IPRC gifitiye abaturage akamaro kubera ko kigisha urubyiruko imyuga itandukanye kandi ifite akamaro kanini mu iterambere ry’akarere.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka