Burumba: Abaturage barifuza irimbi mu mudugudu

Abaturage b’umudugudu wa Burumba akagali ka Barija umurenge wa Nyagatare, bifuza irimbi ry’umudugudu kubera ko iry’umurenge riri kure yabo kuko benshi nta bushobozi bwo gukodesha imodoka baba bafite, ariko ubuyobozi nabwo buvuga ko nta bushobozi burabona bwo gushaka ubutaka bw’ahashyirwa irimbi ry’umudugudu.

Umudugudu wa Burumba uri mu birometero 3 kugera ku irimbi ry’umujyi wa Nyagatare ari naho imidugudu yegereye umujyi yose igomba gushyingura. Ubwo twagerageraga muri uyu mudugudu kuwa gatatu tariki 11/2/2015.

Ubuyobozi bw’uyu mudugudu bukusanya amafaranga y’imodoka kugira ngo bubashe gukodesha imodoka yo kugeza uwari witabye Imana ku irimbi. Kutagira irimbi mu mudugudu wabo ari ikibazo gikomeye cyane ku bafite amikoro macye, nk’uko bitangazwa n’umwe mu bahatuye witwa Rizinde Emmanuel.

Agira ati “Nk’uyu muntu wapfuye, byatubereye ikibazo kugira ngo tumugeze ku irimbi. Abayobozi bazindutse bakusanya amafaranga yo gukodesha imodoka. Abenshi turakennye kandi nitwe bigiraho ingaruka nyinshi.

Abakire bo biroroshye kuko uretse kuba batabura ayo gukodesha imodoka, ntibabura incuti cyangwa abavandimwe babo bazifite bakabatiza. Dukeneye irimbi hafi rwose.”

Musabyimana Charlotte umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, avuga ko nta bushobozi bwari bwaboneka bwo kubonera buri mudugudu irimbi, kuko ari ikibazo kigoye kukibonera umuti vuba kuko bisaba amikoro.

Gusa ngo icyakozwe mbere ni uko buri murenge nibura urigira ndetse hakaba hari n’imidugudu ya kure y’irimbi ry’umurenge yifitiye amarimbi. Aha rero akaba asaba abaturage kwihangana bakubahiriza gahunda yo gushyingura mu irimbi kuko ari itegeko ariko nanone akizeza ko aho bizashoboka hakaboneka ubutaka bwaryo bizakorwa.

Uyu mudugudu wa Burumba utuwe n’abantu basaga 1000. Abenshi bakaba ari abatishoboye ari nayo mpamvu bibagora kugeza uwitabye Imana ku irimbi kuko bisaba Imodoka. Gusa ariko ubu aba baturage batangiye gahunda yo gushyiraho amatsinda ya Dutabarane kugira ngo bajye bunganirana mu guherekeza uwitabye Imana.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka