Burera: Perezida wa Njyanama y’akarere yeguye

Bumbakare Pierre Céléstin, wari perezida w’inama njyanama y’Akarere ka Burera yeguye kuri uwo mwanya nyuma y’imyaka igera kuri ibiri yari amaze awuriho.

Mu ibaruwa yandikiye inama njyanama y’Akarere ka Burera, tariki ya 03/02/2015, yasabye ko yakwemererwa guhagarika kuba perezida w’iyo nama njyanama no guhagararira Umurenge wa Nemba ku mpamvu z’akazi akora.

Muri iyo baruwa agira ati “Impamvu itumye mbasaba guhagarika iyo mirimo ni uko nkorera kure y’Akarere ka Burera, bityo nkaba mbona kuyobora inama njyanama y’akarere ka Burera ndetse no guhagararira Umurenge wa Nemba mu nama njyanama y’Akarere ka Burera bitanyoroheye, mu gihe ntashobora kwitabira inama zose ziteganywa n’amategeko”.

Bumbakare weguye ku mwanya wa Perezida w'Inama njyanama y'Akarere ka Burera.
Bumbakare weguye ku mwanya wa Perezida w’Inama njyanama y’Akarere ka Burera.

Akomeza ashimira abajyanama ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere ka Burera muri rusange uburyo bakoranye neza, yongeraho ko azakomeza gutanga inama igihe cyose bazaba bazimukeneyeho.

Amakuru aturuka mu bajyanama b’Akarere ka Burera ahamya ko kuri ubu Bumbakare atakibarizwa mu Rwanda kuko yagiye gukora akazi k’ibijyanye n’igenzura ry’imisoro muri Repubulika ya Santarafurika (Central Africa Republic: CAR).

Tariki ya 11/02/2015 nibwo inama njyana y’Akarere ka Burera yateranye maze isuzuma iyo baruwa y’ubwegure bwa Bumbakare, maze irayemeza kuko yeguye ku mpamvu ze bwite.

Vincent Uwimana, umuyobozi wungirije w’inama njyanama y’Akarere ka Burera, avuga ko amategeko ateganya ko iyo umuyobozi w’inama njyanama yeguye cyangwa ahagaritswe kuri uwo murimo, mu minsi 90 hatorwa undi muyobozi.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Sembagare Samuel, ashimira Bumbakare uburyo bakoranye neza, kandi ngo akaba amushimira uburyo yayoboye inama njyanama y’ako karere akurikiza amategeko.

Agira ati “…ndetse akanashishoza akanakebura rimwe na rimwe nk’umuntu w’umuyobozi, aho twabonaga wenda tugiye kugira nk’ingufu nke, kubera ko yize iby’amategeko, twamwigiyeho byinshi kuko ayoborana ubushishozi akurikiza amategeko”.

Ibaruwa Bumbakare yanditse yegura.
Ibaruwa Bumbakare yanditse yegura.

Bumbakare yayoboye inama njyanama y’Akarere ka Burera ari umukozi mu kigo cy’u Rwanda gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro (RRA), aho yari komiseri ushinzwe imisoro y’imbere mu gihugu.

Nyuma yaje guhindurirwa imirimo ajya gukora muri Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST), aho yari umuyobozi w’urwego rw’amategeko.

Yahamaze igihe gito kuko tariki ya 15/10/2015 nibwo inama y’abaminisitiri yemeje iteka rya Minisitiri w’Intebe rimwemerera (Bumbakare) gusezera burundu ku kazi. Nyuma yaho nibwo yahise ajya gukora muri Repubulika ya Santarafurika.

Bumbakare yatorewe kuyobora inama njyanama y’Akarere ka Burera tariki 15/03/2013, asimbuye Dr. Nduwayezu Jean Baptiste weguye kuri uwo mwanya tariki 26/02/2013.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibura nawe agiye akarere ke kameze neza,nyanza ho azagenda bimeze nabi tu,kuko barananiwe rwose!

alias yanditse ku itariki ya: 12-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka