Burera: Batanu bamaze gushyingurwa nyuma yo gupfira mu kirombe bacukura amabuye ya Wolfram

Abantu batanu bamaze bashyinguwe kuri iki gicamunsi cyo ku wa 15 Nyakanga 2015 nyuma yo kwitaba Imana babuze umwuka ubwo bari mu mwobo bacukura amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Wolfram mu kirombe cya Sosiyete ya New Bugarama Mining kiri mu Murenge wa Kagogo mu Karere ka Burera.

Mu ma saa munani zo ku wa kabiri tariki ya 14/07/2015 ni bwo abo bantu baheze muri uwo mwobo, imirambo yabo ikurwamo mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri uwo munsi.

Iyo mirambo yahise ijyanwa ku Bitaro bya Ruhengeri, gukorerwa isuzuma ahagana mu ma saa saba n’igice z’uyu munzi irashyingurwa.

Twiringiyimana Théogène, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagogo, avuga ko gukuramo iyo mirambo byabanje kugorana bikaza gushoboka ari iko hitabajwe imashini zohereza umwuka (Oxygen) mu mwobo yari irimo.

Akomeza avuga ariko ko nubwo boherejeyo uwo mwuka, abandi batatu bagiye gukuramo iyo mirambo na bo bagize ikibazo ariko bagakurwamo bakiri bazima.

Ubwo twandikaga iyi nkuru bari barimo kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Gitare kiri mu Murenge wa Kagogo.

Uyu muyobozi akomeza avuga mu mwobo bacukuragamo ayo mabuye y’agaciro, bwa mbere habanje guheramo abantu babiri.

Abandi batatu bari bari hanze ngo babonye badasohotsemo bajya kubarebayo, ngo babatabare bagezemo babura umwuka na bo bahita bapfa.

Muri ba nyakwigendera harimo babiri bakomoka mu muryango umwe: umwana na se umubyara. Ikindi ni uko aba bose bapfuye bakomoka muKkagari ka Nyamabuye, mu Murenge wa Kagogo.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka