Burera: Barasabwa kumvira umuyobozi w’inzibacyoho ngo batazasubira inyuma

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé, arasaba abakozi b’akarere ka Burera kumvira umuyobozi w’inzibacyuho kugira ngo akarere katazasubira inyuma mu iterambere.

Yabibasabye kuri uyu wa 29 Mutarama 2016 ubwo mu Karere ka Burera habaga ihererekenyabubasha hagati ya Sembagare Samuel, wari umuyobozi w’akarere n’abari bamwungirije na Kamanzi Raymond, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ako karere, ugiye kuba akayobora mu nzibacyuho y’iminsi 30.

Abakozi b'Akarere ka Burera baha impano Sembagare, wari umuyobozi w'ako karere, mu rwego rwo kumushimira.
Abakozi b’Akarere ka Burera baha impano Sembagare, wari umuyobozi w’ako karere, mu rwego rwo kumushimira.

Guverineri Bosenibamwe yashimye Akarere ka Burera muri rusange kuko ngo karanzwe n’ubumwe n’ubufatanye bigatuma gakunda kuza mu turere twa mbere mu Rwanda mu kwesa imihigo.

Yakomeje asaba abakozi bako gukomeza ubwo bumwe n’ubufatanye. Yababwiye ko batagomba kudohoka ku ntego ngo ni uko abayobozi basezeye.

Ahubwo ngo bakwiye kurushaho gukora cyane bumvira amabwiriza y’umuyobozi mushya ugiye kuyobora mu nzibacyuho.

Yagize ati “Muzumvire umuyobozi mushya ugiye kubayobora! Ni umugabo ucisha make, umugabo utiremereza, ntabwo yigira umutegetsi, arasuzuma.”

Sembagare ashyikiriza Kamanzi, ugiye gusigara ayobora akarere, igitabo gikubiyemo ibikorwa byose by'akarere.
Sembagare ashyikiriza Kamanzi, ugiye gusigara ayobora akarere, igitabo gikubiyemo ibikorwa byose by’akarere.

Yakomeje asaba kandi Kamanzi, gukomereza aho Nyobozi yasezeye yari igereje mu gihe hagitegerejwe abandi bazayisimbura.

Kamanzi avuga ko nubwo agiye kuyobora, agakora akazi ka Nyobozi ndetse na Njyayanama kandi ari wenyine, yizeye neza ko inzibacyuho izarangira akarere kadasubiye inyuma na gato.

Agira ati “Ni byo ni akazi gakomeye ariko hari inzego nyinshi tuzafatanya: intara iri hano hari n’inzego z’umutekano, zose zari ziri hano zemeye ko tuzafatanya.”

Sembagare yemereye Kamanzi ubufasha bwose bushoboka mu gihe cy'inzibacyuho.
Sembagare yemereye Kamanzi ubufasha bwose bushoboka mu gihe cy’inzibacyuho.

Abakozi b’Akarere ka Burera ndetse n’abayobozi kuva ku mudugudu kugeza ku murenge bijeje Guverineri Bosenibamwe ko bazakomeza ubufatanye bagateza imbere akarere kabo. Na Guverineri ubwe yabijeje gukomeza kubaba hafi mu gihe cy’inzibacyuho.

Sembagare Samuel, wahoze ayobora Akarere ka Burera, na we yemereye Kamanzi ko azakomeza kumuba hafi akamuha ubufasha bwose bushoboka muri icyo gihe cy’inzibacyuho. Akaba yanamusabye gukomeza gushyira mu bikorwa imihigo y’akarere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka