Burera: Babona uwaba Intwari ari ukunda igihugu cye agakura abantu mu bushomeri

Abaturage batandukanye bo mu Karere ka Burera bavuga ko muri iki gihe umuntu waba intwari ari uwakora ibikorwa bigirira akamaro Abanyarwanda muri rusange birimo gusigasira umutekano ndetse no gukura abantu batandukanye mu bushomeri.

Ibi abaturage babitangaza mu gihe tariki ya 01/02 buri mwaka u Rwanda rwizihiza umunsi wahariwe Intwari z’u Rwanda.

Aba baturage bo mu Karere ka Burera bavuga ko umuntu waba Intwari mu Rwanda iki gihe agomba kugera ikirenge mu Ntwari zizwi z’u Rwanda, aharanira kugeza iterambere ku Banyarwanda benshi.

Munyaneza Theogene agira ati “Umuntu waba Intwari muri iki gihe yaba ari umuntu uharanira kugera ku iterambere rirambye, we ku giti cye afatantije n’abandi. Nk’urugero nk’ubu ufite kwicara ugatekereza umushinga, wa mushinga ukaza kuzamuka buryo ki ushobora guha abandi bantu berenga nka 20 akazi b’abashomeri. Icyo gihe uba ubaye intwari muri ako gace”.

Abaturage bo mu Karere ka Burera bavuga ko uwaba ari Intwari muri iki gihe ari ukunda igihugu cye akanavana abaturage mu bushomeri.
Abaturage bo mu Karere ka Burera bavuga ko uwaba ari Intwari muri iki gihe ari ukunda igihugu cye akanavana abaturage mu bushomeri.

Akaba avuga ibi agendeye ku kuba hari bamwe mu rubyiruko usanga bararangije amashuri runaka ariko bakaba nta kazi bafite. Banatekereza kwihangira imirimo bakabura igishoro, bagasabwa kwaka inguzanyo kandi nta ngwate bafite.

Nkurunziza Etienne afite ukundi abyumva. Agira ati “Umuntu uzaba Intwari, kugira ngo agaragaze ubutwari bwe ni uko azakunda igihugu cye, akakirindira umutekano, akarinda ubusugire bwacyo…”.

Ababyeyi batandukanye bo bahamya ko nk’umubyeyi yaba Intwari mu gihe yitaye ku muryango we. Agaharanira icyatuma utera imbere, arera abana be uko bikwiye; nk’uko Kanzayire Athanasie abisobanura.

Agira ati “Kwifatanya no gushyira hamwe nibyo byatuma baba Intwari, u Rwanda bakarwubaka. Kandi umubyeyi akagomba guharanira ko umwana yakomeza ishuri, kugeza ahazaza he, azarebe ko hazaba heza. Kugira ngo umwana we amugirire ishyaka, agire ishyaka mu rugo, ryo gutunganya abo Imana yamuhaye”.

Senateri Musabeyezu asaba abanyaburera kubakira ku byo intwari zabagejejeho nabo baharanira kuba intwari.
Senateri Musabeyezu asaba abanyaburera kubakira ku byo intwari zabagejejeho nabo baharanira kuba intwari.

Ubwo tariki ya 01/02/2015 mu Karere ka Burera hizihizwaga umunsi wahariwe Intwari z’u Rwanda, abaturage basabwe gusigasira ibyo izo Ntwari zabagejejeho, baharanira nabo kuba Intwari.

Senateri Musabeyezu Narcisse, wari witabiriwe uwo muhango, wabereye mu Murenge wa Kinoni, yibukije urubyiruko ko ababaye Intwari z’u Rwanda bari urubyiruko nkabo.

Agira ati “Intwari zacu zaduhaye igihugu cyiza, tukaba dufite amahoro. Biradusaba ngo none ibyo biryoshye, ibyo Intwari zaduhaye tubyubakireho, bitazasenyuka, tugire izindi Ntwari nyinshi, umuntu wese azabe Intwari”.

Ku munsi w’Intwari mu Rwanda hibukwa intwari ziri mu byiciro bitatu aribyo Imanzi, Imena n’Ingenzi.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Turifuza ko abayobozi b’akarere bazajya bifatanya n’indi Mirenge hatibanzwe CYANIKA,GAHUNGA na RUGARAMA ahantu hose amakuru arakenewe

Murakoze.Mugire ubukire!!!

Niyigirimbabazi samson yanditse ku itariki ya: 4-02-2015  →  Musubize

uyu Musaza Narcisse aritonda rwose p nawe ni intwali yicisha bugufi.

alias yanditse ku itariki ya: 3-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka