Burera: Abaturage barasabira Abunzi insimburamubyizi

Abaturage batandukanye bo mu karere ka Burera bavuga ko abunzi babafasha cyane mu kubakemurira ibibazo ndetse no kubunga kuburyo bikwiye ko bajya bahabwa insimburamubyizi mu gihe bagiye mu kazi kabo.

Abunzi nta gihembo bahabwa; bakora rimwe mu cyumweru aho bakira ibibazo bitandukanye by’abaturage ndetse bakanabikemura, ibigoranye bikajya mu nkiko.

Abaturage batandukanye bavuga ko kuva aho abunzi bagiriyeho babakemuriye ibibazo batarinze gusiragira mu nkiko ngo banatakaze umutungo wabo akaba ari nayo mpamvu bifuza ko abunzi bahabwa insimburamubyizi kuko akazi bakora gafitiye akamaro gakomeye abaturage.

Abaturage batandukanye bo mu karere ka Burera basaba ko abunzi bahabwa insimburamubyizi kuko babafitiye akamaro gakomeye.
Abaturage batandukanye bo mu karere ka Burera basaba ko abunzi bahabwa insimburamubyizi kuko babafitiye akamaro gakomeye.

Nyirambonizanye Stephanie avuga ko abunzi bamufashije cyane mu gukemura ikibazo yari afitanye n’umugabo we aho ngo uwo mugabo we atemeraga abana babyaranye.

Agira ati “Icyo kibazo cy’uwo mutware wanjye, cyari ku bana babiri nari mfite avuga ngo ntabwo ariwe wababyaye. Ariko noneho baje gushishoza basanga ari abe, ni abana babiri b’abakobwa. Ubwo noneho nagannye abunzi, barakinkemurira ikibazo gikemuka neza, nta ruswa banyatse, nta ki…(umugabo wanjye) yarabyemeye aranabandikisha ubu ni abe.”

Cyumweru Joseph agira ati “Leta ifite amikoro yabahaye nk’agahimbazamusyi k’insimburamubyizi kuko nimba yaje hariya ku kagari gukemura ikibazo cy’abaturage yagombye kwahirira intama ye. Ni abantu bitanze ni cyo gitumye tunabashima.”

Ndayambaje Paulin asaba ko abunzi bahabwa insimburamubyizi.
Ndayambaje Paulin asaba ko abunzi bahabwa insimburamubyizi.

Ndayambaje Paulin yungamo ati “Jye ntacyo nabona cyo kubahemba, Leta niyo yagombye kubagenera, yajya irabagenera agahimbaza musyi…insimburamubyizi runaka sinamenya uko babigenza. Kuko hano umukozi wo kujya guhinga akorera (amafaranga y’u Rwanda) 1000. Aba bo ni ukwitanga.”

Tariki ya 13/10/2014, ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe Abunzi, abaturage batandukanye bashimye abunzi ko babafashije cyane. Gusa ariko ngo hari n’abandi baturage batemera imyanzuro itangwa n’abunzi, bumva ko nta bubasha bafite bwo guca imanza z’abaturage.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwasabye abaturage kubaha ndetse no kwemera imyanzuro itangwa n’Abunzi kuko bafite agaciro gakomeye mu Rwanda.

Umuyobozi wungirije w'akarere ka Burera ushinzwe imibereho myiza y'abaturage asaba abaturage guha agaciro imyanzuro y'abunzi.
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe imibereho myiza y’abaturage asaba abaturage guha agaciro imyanzuro y’abunzi.

Abunzi nabo ariko basabwa gukomeza kurangwa n’ubunyangamugayo mu kazi kabo bakorera ubushake; nk’uko Uwambajemariya Florence, umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage abisobanura.

Agira ati “Ahangaha rero turifuza ko bababonamo ibisubizo by’ibibazo bafite kuruta uko bababonamo ibibazo byiyongera ku bibazo bari basanganwe.”

Abunzi bo mu karere ka Burera bavuga ko bakora neza kandi babyishimiye ariko basaba ko bahabwa itumanaho rya telefone ryajya ribafasha mu kazi kabo bahanahana amakuru. Ikindi kandi ngo baramutse bafite umwambaro wabugenewe bakajya bajya gukemura ibibazo by’abaturage bawambaye ngo abaturage barushaho kubagirira icyizere.

Abunzi bo mu karere ka Burera basaba guhabwa itumanaho rya telefone rizajya ribafasha mu guhanahana amakuru.
Abunzi bo mu karere ka Burera basaba guhabwa itumanaho rya telefone rizajya ribafasha mu guhanahana amakuru.

Bakomeza bavuga ko amahugurwa ajyanye n’akazi kabo bahabwa rimwe mu mwaka gusa aramutse yiyongereye byafasha cyane. Urwego rw’abunzi rwatangiye mu mwaka wa 2004.

Mu gukomeza gufasha abunzi minisiteri y’ubutabera (MINIJUST) ibarihira ubwisungane mu kwivuza. Aho abantu batanu bo mu muryango w’umwunzi bose barihirwa mitiweri. Ikindi kandi muri buri murenge hari igare ry’abunzi ribafasha mu kazi kabo.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ariko ni byo kuko abunzi bakora akazi gakomeye mu muryango nyarwanda

fillette yanditse ku itariki ya: 14-10-2014  →  Musubize

ukurikije ibyo bakoze nukuri bakwiye akantu kuko hari byishi bacyemuye kandi bidatwaye byinshi , agasimbura mubyizi ndabona rwose baba bagakwiriye

mandela yanditse ku itariki ya: 14-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka