Bugesera: Ikiraro cyacitse kibangamiye ubuhahirane

Abaturage bakoresha umuhanda Ruhuha-Mareba-Nyamata mu karere ka Bugesera bavuga babangamiwe n’ikiraro cya Mareba cyacitse.

Mu masaha ya saa mbiri z’ijoro zo ku wa 28/12/2015 ni bwo imodoka ifite plaque RAD 219 A y’amapine icumi, yari itwaye umucanga iwukuye mu murenge wa Nyarugenge mu Bugesera iwujyanye i Kigali yaheze mu kiraro kiri hagati y’Umurenge wa Mareba na Musenyi ku kiyaga cya Cyohoha ya ruguru.

Ikinjira mu kiraro yahise ihahera
Ikinjira mu kiraro yahise ihahera

Ni ikiraro kiri mu muhanda ukoreshwa n’abaturage b’imirenge itandatu y’cyahoze ari Ngenda ndetse n’imirenge y’icyahoze ari Kanzenze na Gashora.

Nshimiyimana Eliezerie ni umwe mu baturage bakoresha uyu muhanda yemeza ko iki kiraro cyari gishaje.

Yagize ati “Iki kiraro kigiye gukoma mu nkokora ubuhahirane kuko nk’ubu inkoko zanjye zirya ibiryo nkuye i Nyamata ariko kubera icika ry’iki kiraro inkoko zanjye ntabwo ziri burye akaba ari ihungabana kurinjye”.

Mukandutiye Jeanne avuga ko ubu kujya Ruhuha bibatwara amafaranga 1900 kuko bisaba ko imodoka igomba kuzenguruka ikajya guca mu ishyamba rya Gako mu gihe ubundi bishyuraga amafaranga 1300 bavuye i Kigali.

Imodoka yahezemo
Imodoka yahezemo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera, bwemera ko uyu muhanda ufatiye runini abaturage mu buhahirane dore ko unyurwamo byibuza n’imidoka ziri hagati ya 50 ni 100 ku munsi, bugatanga icyizere ko bwamaze kuvugana n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi (RTDA) n’ishami ryo mu ngabo z’igihugu rishinzwe gusana ibikorwa byangiritse (Enginiering Brigade) ku buryo bitarenze tariki 15 Mutarama 2016, ibikorwa byo kugisana bizaba byarangiye nk’uko umuyobozi w’Akarere Rwagaju Louis yabitangaje.

Ati “Uyu muhanda ufatiye runini abaturage mu buhahirane kuko dutinze nabo badindira akaba ariyo mpamvu mu gihe cy’iminsi 15 imirimo izaba yarangiye”.

Icika ry’iki kiraro, rije rikurikira icya Gashora cyahuzaga Bugesera na Ngoma ndetse n’icya Rwabusoro Bugesera na Nyanza, byaciwe n’imodoka mu mwaka ushize, imirimo yo kubisana ikaba yaratangiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka