Bugesera: Batatu barohamye mu Kagera umwana w’iminsi 20 aburirwa irengero
Abantu batatu, kuri uyu wa 12 Werurwe 2015, barohamye mu Ruzi rw’Akagera, ubwo bambukaga bava mu Kagari ka Jarama mu Karere ka Ngoma berekeza mu Kagari ka Mazane mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera maze umwana w’ iminsi 20 aburirwa irengero.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rweru, Rwabuhihi Chrisostome, we avuga ko Munyentwari Eric n’umugore we Uwingeneye Francine bambukaga uruzi rw’Akagera mu bwato bw’ibiti maze bagezemo hagati bararohama umwana w’iminsi 20 bari bafite ngo ahita yitaba Imana.
Agira ati “Twihutiye gutabara maze ababyeyi b’uwo mwana babasha kurokoka, ariko uwo mwana aza kwitaba Imana, kuri ubu umurambo we urimo ugishakishwa kuko nturaboneka.”
Polisi ikorera mu Karere ka Bugesera ikaba isaba abaturage cyane cyane abakoresha amazi ko bagomba kwitwararika maze bakajya bajya mu bwato bambaye imyenda yabugenewe ituma batabasha kurohama.
Aba babyeyi bakoze impanuka ngo bari bavuye gusura abantu mu Kagari ka Jarama mu karere ka Ngoma bagarutse iwabo aho batuye mu mudugudu wa Rusenyi mu kagari ka Mazane mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
urwo ruhinjya imana irwakire mu bayo.
twifatanije nuwo muryango
urwo ruhinjya imana irwakire mu bayo.