Bugesera: Abanyonzi bibukijwe kubahiriza amabwiriza bityo bakirinda impanuka

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yagiranye inama mu rwego rw’Inteko z’abaturage, n’icyiciro cy’abakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu ku magare bazwi ku izina ry’abanyonzi, baganira ku bijyanye no kurushaho kubungabunga umutekano wo mu muhanda, no gukemura ibibazo bikigaragara muri uwo mwuga.

Meya Mutabazi aganiriza abanyonzi
Meya Mutabazi aganiriza abanyonzi

Ni inteko yabereye kuri sitade ya Bugesera, ku wa Kabiri tariki 5 Werurwe 2024, yitabirwa n’abanyonzi bo muri Koperative zitandunye zikorera mu Murenge wa Nyamata, Meya Mutabazi ari kumwe n’abandi bayobozi barimo n’abahagarariye inzego z’umutekano, akaba yasabye abakora uwo mwuga gufatanya n’inzego guca akajagari mu bawukora batabifitiye uburenganzira.

Yasabye buri wese kugira ibyangongwa n’aho abarizwa, abasaba guhora bambaye umwambaro w’akazi igihe bari mu muhanda no kubahiriza amasaha yo kurangiza akazi, ni ukuvuga kuba bavuye mu muhanda bitarenze saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba SP Hamdun Twizeyimana, yasobanuye ibisabwa ku bantu bakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu ku magare, kugira ngo barusheho kugira umutekano mu kazi kabo kandi n’uw’abo batwara wubahirizwe.

Abanyonzi bibukijwe kubahiriza amabwiriza bityo bakirinda impanuka
Abanyonzi bibukijwe kubahiriza amabwiriza bityo bakirinda impanuka

SP Twizeyimana yavuze ko abatwara abantu n’ibintu ku magare bagomba kugira amakoperative bakoreramo, bakagira amagare yujuje ubuziranenge ameze neza, ni ukuvuga afite amapine adashaje, afite utugarurarumuri, inzogera, byaba byiza akagira ingofero yabugenewe, ikarita n’umwambaro bibaranga, bigaragaza koperative babarizwamo.

Yagize ati “Impamvu ari ngombwa ko bibumbira mu makoperative, ni uko ari gahunda ya Leta ituma bashobora kwishyira hamwe bakagera ku iterambere. Kuba muri Koperative byoroshya uburyo bwo kubageraho no kubigisha bagahindura imyumvire, kuko baba baturuka ahantu hatandukanye, bakigishwa guhindura imyumvire, bakigishwa kuzigama n’ibindi”.

SP Twizeyimana yavuze ko kuba muri za Koperative binafasha mu rwego rw’umutekano, niba ari umunyonzi ugize ikibazo, Koperative imufasha kugikurikirana kigakemuka vuba, kuko aba afite aho abarizwa.

Bashimye impanuro bahawe
Bashimye impanuro bahawe

Ku ruhande rw’abagenzi na bo, iyo umuntu ateze umunyonzi uri muri Koperative, akaramuka ahawe serivisi mbi abona aho abariza, kuko ku myambaro ibaranga (gilets), haba hariho numero, akaba yageza ikibazo cye muri Koperative, akavuga nomero yari iri ku mwambaro umuranga bigatuma babona uko bamufasha, ibyo ngo bikaba bitandukanye no gutega igare ryose umuntu abonye ry’umuntu udafite aho abarizwa.

Icyo ngo ni cyo gituma ubu bitemewe ko umuntu yabyuka ngo afate igare, atangire gutwara abagenzi atabifitiye ibyangombwa.

Ku bijyanye n’umutekano mu muhanda, SP Twizeyimana yavuze ko hari impanuka zo mu muhanda ziterwa n’abanyonzi, ahanini bitewe no kuba abenshi batazi amategeko yo mu muhanda, ariko ko nibura imibare y’impanuka bateza igenda igabanuka, bitewe no kuba bakomeza kwigishwa mu bihe bitandukanye.

Yagize ati “Urebye umubare w’impanuka bateza ugenda ugabanuka, nubwo twe twifuza ko zashira burundu, mu Ntara y’Iburasirazuba, mu mezi atatu ashize (Ukoboza 2023- Gashyantare 2024) habaye impanuka 73 hapfiramo abantu 16, harimo abanyonzi babiri (2). Muri izo mpanuka izigera kuri 40 zatejwe n’abatwara abagenzi kuri za moto, izigera kuri 27 zatejwe n’abanyamagare, izindi ziterwa n’abanyamaguru”.

Abanyonzi bibukijwe ko gupakira imizingo irenze ubushobzi b'igare biteza impanuka
Abanyonzi bibukijwe ko gupakira imizingo irenze ubushobzi b’igare biteza impanuka

SP Twizeyimana avuga ko ahanini abanyonzi bateza impanuka zo mu muhanda bitewe n’uburyo bagendamo, hakaba amakosa bakora atewe no kutamenya amategeko y’umuhanda, harimo abagenda bafashe ku mudoka, abaheka imizigo irengeje ubushozi bw’igare, abagenda hagati mu muhanda, cyangwa se bakava mu muhanda ushamitse bakinjira mu munini batabanje kwitonda.

Yagize ati “ Turabigisha, aho duhuriye hose yaba mu makoperative yabo, kandi iyo turebye tubona bifte icyo bitanga, nubwo ibyiza ari uko byarangira burundu, ariko ugererenyaje na mbere, ubona hari ibyagabanutse, abagenda bafashe ku modoka baragabanutse, kandi n’impanuka zaragabanutse. Mbere hari igihe buri munsi habaga nibura impanuka eshatu, ariko ubu hashobora gushira iminsi itatu nta mpanuka ibaye, uruma rero ko gukomeza kubigisha bifite akamaro”.

Bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo
Bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka