Bugesera: Abakoze Jenoside n’abayikorewe mu bikorwa by’iterambere

Abatuye ahubatse Umudugudu w’igiti cy’umuvumu baravuga ko bamaze gutera intambwe mu bumwe n’ubwiyunge kuburyo ntawe ukirebera undi mu ndererwamo y’amoko.

Uyu mudugudugu wubatswe mu murenge wa Mayange mu kagari ka Mbyo mu mudugudu wa Mbyo mu karere ka Bugesera.

Abaturage bemeza ko bateye imbere mu bumwe n'ubwiyunge
Abaturage bemeza ko bateye imbere mu bumwe n’ubwiyunge

Sendegeya Mathias ni umwe mu batuye umudugudu w’igiti cy’umuvumu mu murenge wa Mayange yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi; avuga ko ngo nyuma yo gufungurwa atizeraga ko ashobora kubana mu mahoro n’abo yahemukiye.

Agira ati “Ariko nyuma yo kubasaba imbabazi bakazimpa ubu tubanye neza, sinabyiyumvishaga kuko kubona umuntu wiciye ise na nyina ndetse nawe akakurokoka ugiye kumwica hanyuma akakubabarira tukaba tubanye neza ntako bisa”.

Ibi Sendegeya akaba abihuje n’abaturanyi be bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi aho bose bavuga ko ngo bakurikije intera bagezeho basaba ubuyobozi bw’Akarere ko bwajya bunazana abandi baturage bakabafatiraho urugero nk’uko bivugwa na Mukamuhizi Jeanne wagize ati“ Nta bwoko buri hano kuko twese turasabana, ahubwo bazatuzanire abantu bafite imyumvire ikiri mu moko tubahugure kuko natwe twari twarabase nayo”.

Aba baturage batuye umudugudu w’igiti cy’umuvumu, bavuga ko uretse guhurira munsi y’igiti cy’umuvumu kiri muri uwo mudugudu, igiti bavuga ko kigira uruhare runini mu bumwe bagirana, ibi kandi ngo byanatumye bashyiraho ishyirahamwe TUZAMURANE rihinga imyumbati nk’uko Kaziruma Frederick umuyobozi w’uyu mudugudu abivuga

Ati “Abagore barihuriramo baboha uduseke ku buryo ubu nta mwana ukidindira mu ishuri bitewe no kubura amafaranga y’ishuri, cyangwa ngo hagire umuturage wabura Mutuel cyangwa ngo agire utundi tubazo”.

Aba baturage ngo babasha kwisanira inzu yagize ikibazo badategereje ko abazibubakiye bazibasanira, kandi bakaba biteze ko ngo bazatera imbere kurushaho bakurikije umuvuduko bafite.

Umudugudu w’igiti cy’umuvumu ugizwe n’inzu 35 zibarizwamo abaturage basaga 300.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka