Bralirwa yahuguye abashoferi bayo kwirinda gutwarana umuvuduko ukabije

Uruganda rukora ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa Bralirwa rubifashijwemo na Polisi y’igihugu rwahuguye abakozi barwo uburyo bakwitwararika mu muhanda, kugira ngo birinde impanuka zishobora gutwara ubuzima bw’abantu.

Abashoferi bakanguriwe ko ubuhanga butagaragazwa no kugira umuvuduko ukabije ushobora kugira igihombo ku bagenzi, ku kigo no ku mushoferi by’umwihariko mu gihe habaye impanuka, nk’uko Jonathan Hall, Umuyobozi mukuru wa Brwalirwa yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 6/11/203.

Umuyobozi wa Bralirwa, Jonathan Hall, atanga impanuro ku bashoferi.
Umuyobozi wa Bralirwa, Jonathan Hall, atanga impanuro ku bashoferi.

Yagize ati: “Ntimuba muri mu marushanwa! Gutwara neza ni ugutekereza ku bandi wateza ibyago kurusha uko wowe wihugiraho. Uri mu muhanda aba agomba gutwara bagenzi be asanzemo, kandi mwibuke ko muri ba Ambasaderi ba Bralirwa kuko iyo mwicaye mu modoka yayo muba mwabaye ikigo.”

Ibi yabitangarije mu gikorwa cy’ubukangurambaga yakoreye ku bakozi ba Bralirwa, kuva aho imodoka zigera kuri 26 z’iki kigo zirimo amakamyo 13 zimaze gukora impanuka kuva uyu mwaka watangira.

Bamwe mu bakozi n'abayobozi ba Bralirwa mu gikorwa cyo gukangurira abakozi bayo kwirinda umuvuduko ukabije.
Bamwe mu bakozi n’abayobozi ba Bralirwa mu gikorwa cyo gukangurira abakozi bayo kwirinda umuvuduko ukabije.

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Supt. Ndushabandi Jean Marie Vianney, yatangaje ko yatangaje ko iki gikorwa ari ingirakamaro kuko ubushakashatsi bakoze bwagaragaje ko byibura umuntu umwe yicwa n’impanuka mu Rwanda buri munsi.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka