BK yifatanyije n’abakiriya bayo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore

Ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore wizihizwaga ku nshuro ya 49 tariki 08 Werurwe 2024, ntabwo Banki ya Kigali (BK) yasigaye inyuma, kubera ko ku mugoroba w’iyo tariki yifatanyije n’abakiriya bayo kuwizihiza.

Ubuyobozi bwa BK bwifatanyije n'abagore b'abakiriya babo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Abagore
Ubuyobozi bwa BK bwifatanyije n’abagore b’abakiriya babo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore

Igikorwa cyo kwizihiza uwo munsi ku ruhande rwa BK, cyabereye mu Mujyi wa Kigali, cyitabirwa n’abagore batandukanye ariko by’umwihariko b’abakiriya b’iyo banki. Ni igikorwa cyaranzwe n’ibiganiro bitandukanye byibandaga ku iterambere ry’umugore hamwe n’urugendo rwabo mu myaka 30 ishize, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri uwo muhango abagore bafite aho bamaze kwigeza mu bikorwa by’iterambere bashimiye BK yagize uruhare mu kubaha ubufasha mu nguni zitandukanye, yaba mu buryo bwo kubagirira icyizere bakabaha amafaranga y’inguzanyo nk’igishoro, hamwe no kubaha amahugurwa abagurira ubumenyi bubafasha kugira no kumenya imishinga bakora irushaho kubafasha mu iterambere ryabo.

Mu buhamya butandukanye bw’abagore bari bitabiriye uwo muhango, bagiye bagaragaza uko bari hasi cyane mu bihe byo hambere, bagasaba inguzanyo zitarenga miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda muri BK, akabafasha kwiyubaka, ku buryo bageze ku nguzanyo iri hejuru ya miliyoni eshanu, nubwo harimo n’abandi bafashe inguzanyo y’amafaranga arenga Miliyoni 100.

Abakiriya ba BK bagaragaje ibikorwa bamaze kugeraho babikesha ubufasha burimo inguzanyo ndetse n'ubumenyi bagiye bahabwa na BK
Abakiriya ba BK bagaragaje ibikorwa bamaze kugeraho babikesha ubufasha burimo inguzanyo ndetse n’ubumenyi bagiye bahabwa na BK

Mu ijambo ry’uwari uhagarariye abakiriya, Odette Nyiramirimo, yavuze ko yakunze BK ubwo yari agiye gusaba inguzanyo muri imwe muri za banki zikorera mu gihugu, bakamwima inguzanyo, ahubwo bakamusaba kubwira umugabo kuba ari we uyisaba, kubera ko nta cyizere cy’uko umugore ashobora kwishyura inguzanyo ingana n’umubare w’amafaranga yasabaga.

Ibyo ngo byatumye Nyiramirimo ahitamo kubikuza amafaranga yose yabitsaga muri iyo banki, ayajyana muri BK, aho yahise asaba inguzayo ya miliyoni 60 yifuzaga, akayihabwa mu gihe kitarenze iminsi itanu.

Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr. Diane Karusisi, avuga ko muri BK bazi ko abagore bashoboye, kuko ubushobozi babwibonamo mu bakozi babo.

Ati “Akarusho tukabona n’ubushobozi mu bakiriya bacu b’abagore, hari abo mubona hano batoranyijwe kugira ngo twizihize uyu munsi turi kumwe, ariko ni benshi cyane mu gihugu cyose, kuko ahantu hose tugiye dusanga hari abagore, ni abakozi bakunda umurimo, kandi ni inyangamugayo.”

Dr. Diane Karusisi avuga ko by'umwihariko nka BK babona ubushobozi mu bagore n'abakobwa
Dr. Diane Karusisi avuga ko by’umwihariko nka BK babona ubushobozi mu bagore n’abakobwa

Akomeza agira ati “Akenshi abagore bajya bagira ikintu cyo kutiyemera, tubibona buri munsi, n’iyo dushaka abakozi ukabaza umusore, akubwira n’ibyo atazi gukora, akakubwira ko azi kubikora, wareba umwana w’umukobwa ukabona yicishije bugufi, ntabwo yerekana ibyo azi byose, ariko wababwira ngo mukore ikizamini, ugasanga ntaho bahuriye, no mu bucuruzi ni uko, abagore bakeneye kubatinyura.”

Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, Béata Habyarimana, avuga ko mu byo BK ikora byose itigeze yibagirwa guharanira uburenganzira bwabo by’umwihariko mu kazi.

Ati “Muri BK intambwe zitandukanye zatewe by’umwihariko Diane ayobora banki, ni ukuvuga ngo uretse no gutekereza ku byafasha abakiriya hanze, akenshi iyo turimo gushaka abantu, aravuga ati niba ari umukozi mushaka cyangwa ugize inama y’ubutegetsi, ariko abaye umugore byaba byiza, ukumva akanazemo, bikajya mu by’uburenganzira bw’abakozi. Buriya muri BK bagira igihe cy’ikiruhuko cyo kubyara gisumba icy’ahandi, ndetse n’ikiruhuko cy’abagabo cyisumbuyeho.”

Habyarimana Béata avuga ko abagore bakwiye gukomeza gushyigikirwa no gufashwa
Habyarimana Béata avuga ko abagore bakwiye gukomeza gushyigikirwa no gufashwa

Mu rwego rwo gukomeza gufasha abagore kwiteza imbere, BK yashyizeho umwihariko ku bagore muri gahunda yayo yitwa ‘BK Urumuri’ igiye kuba ku nshuro ya munani, aho kuri iyi nshuro bazakira abagore bose bafite aho bahuriye n’ubucuruzi, abazagira amahirwe bakabahitamo, bakazahabwa amahirwe yo kongera ibikorwa byabo, harimo kubona inguzanyo idafite ingwate ndetse n’inyungu ku mucuruzi w’umugore.

Abakiriya ba BK by'umwihariko abagore bagaragarijwe amahirwe bashyiriweho muri uyu mwaka muri gahunda ya BK Urumuri izaba iba ku nshuro ya munani
Abakiriya ba BK by’umwihariko abagore bagaragarijwe amahirwe bashyiriweho muri uyu mwaka muri gahunda ya BK Urumuri izaba iba ku nshuro ya munani
Abayobozi ba BK bashimiye abakiriya b'iyo Banki
Abayobozi ba BK bashimiye abakiriya b’iyo Banki
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka