Biyemeje kugira uruhare mu miyoborere ibakorerwa

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyaruguru baratangaza ko buri muturage akwiye kugaragaza uruhare rwe mu buyobozi bw’inzego z’ibanze.

Aba baturage bavuga ko bituma umuturage yiteza imbere akanateza imbere agace atuyemo muri rusange.

Mu mikino bagaragaza ko bumva neza gahunda za Leta.
Mu mikino bagaragaza ko bumva neza gahunda za Leta.

Binyuze mu marushanwa y’imbyino, imivugo n’amakinamico, abaturage batangaza ko nyuma yo gusobanukirwa neza n’uruhare rwabo mu kwitorera abayobozi bababereye, basanze biteza imbere abaturage bitoreye abayobozi kuko baba bayobowe n’umuntu bagiriye icyizere ubwabo.

Evariste Birorimana wo mu murenge wa Busanze yabwiye Kigali Today ati “Iyo abaturage twitoreye umuyobozi, duhitamo uwo tubona watugirira akamaro hanyuma tugaatanya nawe guteza imbere aho dutuye.”

Nyabyenda Francoise wo mu murenge wa Muganza, avuga ko uretse kwihitiramo ababayobora, umuturage mwiza akwiye kugaragaza uruhare rwe mu miyoborere yubahiriza gahunda za Leta, ibi nabyo ngo bigatuma imibereho ye n’umuryango we iba myiza kurushaho.

Birorimana avuga ko iyo abaturage aribo bishyiriyeho umuyobozi bungurana ibitekerezo bikabaganisha ku iterambere.
Birorimana avuga ko iyo abaturage aribo bishyiriyeho umuyobozi bungurana ibitekerezo bikabaganisha ku iterambere.

Ati ”Iyo umuturage yemeye kugira akarima k’igikoni, agatanga mituweri ku gihe,akororera mu kiraro, bituma abasha kugira ubuzima bwiza n’abe bose, agahinga akeza agatera imbere.”

Umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere myiza mu karere ka Nyaruguru, Uwimana Raphael, avuga ko ibikorwa byose abaturage babigiramo uruhare.

Gusa avuga ko igikenewe cyane ari ukuzamura imyumvire y’abaturage bakumva neza ko ibikorwa bageraho babifashijwemo n’ubuyobozi biba bigamije kumuzamura, kandi akumva ko akwiye kurinda ibyagezweho.
Ati “Ibikorwa byose abaturage babigiramo uruhare, ariko igikomeye cyane ni ukumva ko byose biba bigamije kuzamura umuturage, hanyuma hakiyongeraho kumva ko bakwiye kuba abarinzi b’ibyagezweho.”

Aya marushanwa yateguwe n’umuryango Imbaraga,yatangiriye ku rwego rw’umudugudu, kuri uyu wa Kabiri akaba yari ageze ku rwego rw’akarere.

Kuri uru rwego harushanwaga abatsinze ku rwego rw’umurenge mu mirenge irindwi y’akarere ka Nyaruguru, naho indi mirenge irindwi isigaye nayo ikazarushanwa mu ntangiriro z’ukwezi kwa mbere umwaka utaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka