Bitiriye zone yabo umukuru w’igihugu kuko yabahaye ubutaka

Mu gihe mbere bari batunzwe no guca incuro, abatuye mu mudugudu wa Kirebe akagali ka Kirebe umurenge wa Rwimiyaga mu karere ka Nyagatare bitiriye zone yabo umukuru w’igihugu kuko iterambere bamaze kugeraho barikesha ubutaka bahawe igihe cy’isaranganya.

Iyo zone bise “Asante Kagame” iri mu birometero hafi 20 uvuye ku muhanda munini wa kaburimbo. Aho iherereye hahoze ari inzuri zororerwagamo. Igihe cy’isaranganya ry’ubutaka mu mwaka wa 2007, nibwo hatujwe imiryango igera kuri 200 aho buri muryango wahabwaga ubutaka bungana na hegitari imwe yo guhingaho.

Byukusenge Casmile yemeza ko izina “Asante Kagame” ryakomotse ku gushimira umukuru w’igihugu kubera ubutaka yabahaye nyamara mbere batarabugiraga.

Nk’uko byemezwa na Byukusenge Casmile uyobora iyi zone ndetse na Mugabekazi Epiphania, ngo uwacaga incuro yabicitseho naho utaragiraga aho aba nawe yarahabonye kandi hafite agaciro gahambaye kubera umusaruro bakura mu butaka bahawe.

Ngo mbere bacaga incuro batuzwe no guhingira rubanda bakabona amaramuko ariko ubu ngo imyaka yose barayiyezereza. Bamwe ngo bamaze kugera ku mitungo ihambaye nk’amazu ndetse n’ibinyabiziga nka moto, amatungo magufi n’ibindi.

Iyi zone abaturage bayise 'Asante Kagame'.
Iyi zone abaturage bayise ’Asante Kagame’.

Gusa n’ubwo bishimira ko bamerewe neza kandi binagaragara ku jisho ukinjira mu mudugudu wabo, ariko nanone bavuga ko bafite ikibazo cy’amazi dore ko ijerekani y’amazi ibageraho igura amafaranga y’u Rwanda ijana (Rwf 100).

Kuri iki hiyongeraho icyo kuba abana bahatuye batiga neza bitewe n’uko amashuli ari kure kimwe n’ivuriro ribari mu birometero bigera kuri 20.

Si “Asante Kagame” yo mu murenge wa Rwimiyaga yitiriwe umukuru w’igihugu gusa mu karere ka Nyagatare, kuko no mu murenge wa Karangazi hari umudugudu witwa Shimwa Paul nawo ukaba utuwe n’abantu basaranganijwe mu mwaka wa 2007.

Icyo bose bahuriyeho ni uko bose nta butaka bagiraga. Abenshi bakaba baratujwe mu mirenge yari igifite ubutaka bugari nka Karangazi, Musheli, Matimba na Rwimiyaga.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

perezida wacu ntiwabona uko umushima arakabyara aheke azagire umugisha mu isi no mu ijuru nukuri yakuye masenge w’inshike mu busembere atamuzi amuha isambu nziza n’inzu byanteye akanyabugabo inzu ndayivugurura nshyiramo amazi n’umuriro ariko iyo tuyicayemo nagiye kumusura turasenga cyane tukaririmba tugasabira Perezida wacu yo kabyara akazicara mu gituza cy’Aburahamu akibagirwa imiruho n’imihati y’isi uragahorana amahoro wa mubyeyi mwiza we utibagirwa indushyi

umucyo yanditse ku itariki ya: 4-12-2013  →  Musubize

uyu munyamakuru afite ikibazo kuko iriya sinzu nyakubahwa pk yakubakiara umuntu, kuki aterekanye cg ngo ajye kuzifite sima zizsa neza?

iyinkuru yanditse ku itariki ya: 4-12-2013  →  Musubize

gushimira n’umuco nyarwanda, ni kinyamupfura no kwibuka uwa kugabiye, n’ubumuntu muri make ntibitangaje ko hagize umudugudu uterana ukabona hari umuntu ugomba gushimira umushimiye. njye ntakibazo mbonamo.

kamana yanditse ku itariki ya: 3-12-2013  →  Musubize

Hahahaaaa hahahaaa yewe bari baratinze wa! Abanyarwanda simbavuze nzabavumba!

Alex yanditse ku itariki ya: 3-12-2013  →  Musubize

ntiwumva se ahubwo! burya gushimira uwakugiriye neza ntako bisa. Burya ngo ububwa bubaho ku isi ni bubiri: KWIMA UWAGUHAYE cg se GUSABA UWO WIMYE. nta munyarwanda cg umunyamahanga ushaka kureba neza uko ibintu biri wabura kwemeza ko muri iki gihugu nta muyozi mwiza tuzigera tugira uretse Our president PAUL KAGAME ufite ubuobozi twamutoreye ndetse n’impano Rurema yamwihereye. niba mbeshya nimuntere ibuye.

rukuba yanditse ku itariki ya: 3-12-2013  →  Musubize

uretse ineza yo gutura nyakubahwa perezida wacu gusa naho ubundi nta kindi umuntu yamukorera uretse kumushima gusa, ibi rero akaba ari ibyo aba baturage bo muri nyagatare bakoze aho bavuse bati asante Kagame. Nyakubahwa perezida komereza aho rwose abanyarwanda tukwibonamo bihagije cyane kuburyo tukwifuza ibihe byose.

nkuba yanditse ku itariki ya: 3-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka