Biteze byinshi ku mbuto nshya ya Fiah bahawe

Abahinzi b’ahitwa mu Kigezi mu Karere ka Karongi barishimira imbuto nshya bahawe, n’ubwo byabagoye kumva impamvu y’itemwa ry’urutoki rwari rurwaye.

Aba bahinzi bo mu Kagari ka Gitarama, Umurenge wa Bwishyura, mu Karere ka Karongi aho bita mu Kigezi, babanje kutumva impamvu y’itemwa ry’urutoki rwabo nyuma yo kugararagaraho indwara ya Kirabiranya ikunda gufata igihingwa cy’insina.

Ariko nyuma yo guhabwa indi mbuto nshyashya ya Fiah, baremeza ko izi nsina bari guhinga ari nziza kandi babona ko zizatanga umusaruro.

Batangiye kweza insina nini
Batangiye kweza insina nini

Bamwe mu bahinzi batangiye gukoresha iyi mbuto bavuga ko bemeye gukoresha iyi mbuto nyuma y’aho urutoki bari bafite mbere rwafashwe n’indwara ya Kirabiranya bikaba ngombwa ko rutemwa.

Umwe muri abo bahinzi agira ati ”Hano mu kigezi hari hahinz eurutoki rwiza ariko ruza kurwara indwara ya Kirabiranya bararutema ariko byabanje kutugora kumva ukuntu bashobora gutema urutoki rwos eururwaye n’urutarwaye, gusa ubu turabona impamvu rwatemwe kandi imbuto nshya baduhaye biragaragara ko ariyo nziza.”

Undi nawe ati:” Icyatumye barutema ni uko rwari rwarwaye, iyi mbuto nshya batubwiye ko yitwa Fiah turi kubona ifite ibitoki byiza kandi izatubyarira umusaruro uruta uwo twabonaga kurwo twari dufite.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi nabwo bwemeranya n’abaturage ku mpamvu yatumye urutoki rwo mu Kigezi rutemwa bukanabasaba kwita kuri iyi mbuto nshya y’urutoki bahawe kuko aribyo bizabazanira umusaruro, nkuko bitangazwa na Sebasitien Hakizimana, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu.

Ati:” Uretse kuba uru rutoki rwo mu Kigezi rwari rurwaye nta nubwo rwari rujyanye n’igihe, ubu baravanamo igitoki gipima ibiro ijana binarenga. Abahinzi barasabwa kwirinda gukoresha ibikoresho basanzwe bakoresha mu zindi ntoki kandi bakarufata neza.”

Imbuto y’urutoki ya kijyambere yitwa fiah abaturage bashishikarizwa guhinga ni imbuto kugeza ubu aho yamaze guhingwa mu duce tw’igihugu dutandukanye, yagiye igaragaza gutanga umusaruro uhagije, kuko yerera igihe gito kandi ikagira igitoki kini ugeraranyije n’izisanzwe.

NDAYISABA Ernest

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka