Biratubabaza kuba tutarabona igikombe cy’imihigo -Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko ababazwa cyane kuba atarabona igikombe cy’imihigo ariko harikiri ikizere ko ashobora gusoza manda cyarabonetse kuko batakiza mu myanya ya nyuma.

Imyaka icyenda irashize, Gasana Richard, ayobora Akarere ka Gatsibo asimbuye Ruboneza Ambroise, wavuyeho yeguye ku mpamvu ze bwite.

Kuva yatangira kuyobora aka Karere mu mwaka wa 2015 ntikarafata umwanya wa nyuma mu mihigo ariko nanone ntikaraza ku mwanya wa mbere.

Avuga ko bimubabaza cyane ariko nanone akizere ko igihe kimwe kizagera uyu mwanya bakawubona kuko ngo hari ibimenyetso bibigaragaza.

Ati “Kuba tutarabona igikombe cy’imihigo, ntsi… (yimyoza), natwe biratubabaza cyane, ntabwo turakibona ariko ntarirarenga. Mu rurimi rw’imihigo turavuga ngo imihigo irakomeje, umwaka umwe iyo urangiye indi iba itashye n’ubu turi mu wundi mwaka w’imihigo.”

Ariko nanone yishimira ko kuva mu mwaka wa 2015 batakiza mu myanya ya nyuma kuko kenshi baza mu myanya 10 ya mbere gusa ngo baharanira ko igihe kimwe aka Karere kazaza ku myanya wa mbere kandi ngo hari ibimenyetso.

Mu ivugururwa ry’inzego z’ibanze mu mwaka wa 2006, Gasana Richard, yabaye Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge kugeza abaye Umuyobozi w’Akarere.
Avuga ko ibanga akoresha ari ukudateshuka ku nshingano no kuzuza neza ndetse no gukoresha neza amahirwe yahawe.

Ikindi gikomeye ariko ni ugushyira imbere inyungu z’umuturage.

Yagize ati “Ni amahirwe nagiriwe si imbaraga zanjye, umuntu iyo agize amahirwe akaba ari mu mwanya w’ubuyobozi urayakoresha kugira ngo ukore ibikwiye ugire icyo uhindura. Ubutwari ni iki ni ugushyira imbere inyungu za benshi imbere n’izacu tukazitekerezaho ariko bikaza nyuma.”

Naho kucyo yakwibukirwa igihe zaba ashoje manda ye, ngo ni ukuzuza inshingano no kugendera ku murongo washyizweho n’Umukuru w’Igihugu.

Ikindi ni uko ngo nasoza manda ngo ntazajya kure y’Akarere ku buryo bishobotse yahakorera ishoramari cyangwa ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Gatsibo nubundi yahoze Ari iya mbere,nihabo imikoranire nyiza hagati y inzego ntoya n Akarere abakozi b’utugari batekanye bizagenda neza naho umwanya was mbere uraharanirwa cyane ndetse no kuba nta makemwa.

Alias yanditse ku itariki ya: 22-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka