Binyuze mu rugerero, abanyeshuri ba INILAC ngo barateganya kwitura igihugu ibyo cyabakoreye

Umurage Ndahiro Claude, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abanyeshuri biga mu Ishuri Rikuru rya INILAC/ Ishami ryaryo rya Kigali, yatangaje ko, binyuze mu rugerero, bateganya kwitura igihugu ibyo cyabakoreye byose.

Yabitangaje kuri uyu wa 9 Nyakanga 2015, mu muhango wo gutangiza urugerero muri INILAC, wari witabiriwe n’abanyeshuri bose biga muri iri shuri bibumbiye mu itorero ryitwa intagamburuzwa mu mihigo.

Batangiriye ku guhugura abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye ku mikorere n'imikoreshereze ya mudasobwa.
Batangiriye ku guhugura abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye ku mikorere n’imikoreshereze ya mudasobwa.

Urugerero ni kimwe mu bikorwa intore zitabira mu gihugu hose, zunganira abaturage cyane cyane abatishoboye mu bikorwa bitandukanye byo kubateza imbere birimo uburezi, ubuvuzi, ndetse no kubunganira mu mategeko n’ibindi.

Iki gikorwa abanyeshuri ba UNILAC bagitangiriye mu ishuri rya APADE bahugura abanyeshuri ku bijyanye n’imikoreshereze ya mudasobwa, igikorwa cyashimishije abanyeshuri ndetse n’abayobozi ba APADE.

Intore zo ku Rugerero zanabijeje ko bazafasha abanyeshuri babo gutera ikirenge mu cyabo baba intore zibereye u Rwanda.

Umuyobozi w’Abanyeshuri ba INILAC yanavuze ko ibikorwa by’Itorero bizakomereza mu karere ka Gasabo ndetse na Kicukiro iri shuri rikoreramo, kugira ngo barusheho gutanga umusanzu mu bikorwa by’iterambere ry’abaturage, bitura igihugu ibyo cyabakoreye, kibashyira mu ishuri kikabaha uburezi bufite ireme nta vangura nk’iryahozeho ku ngoma za kera.

Bari benshi mu muhango wo gutangiza urugerero ku mugaragaro.
Bari benshi mu muhango wo gutangiza urugerero ku mugaragaro.

Yagize ati ’’Turateganya kuzafatanya n’abaturage tubahugura muri gahunda zitandukanye zirimo kubatoza gukoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaza ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho ndetse banabeshyuza abakomeje gusebya igihugu bifashishije izo mbuga’’.

Yanatangaje kandi ko bazunganira abaturage, cyane cyane abatishoboye mu kubunganira mu mategeko, babigisha kwibumbira mu mashyirahamwe, kuzigama, ndetse no kubungabunga ubuzima bwabo bakora siporo, kandi bakazanabigisha indangagaciro na Kirazira z’Abanyarwanda n’ibindi kugira ngo bazabashe kwiteza imbere bafite n’ubuzima buzira umuze.

Umuyobozi Wungirije wa INILAC, Dr Ngamije Jean, yatangaje ko uru rugerero barwitezemo umusaruro ukomeye, kuko no muri gahunda y’iri shuri harimo kugira uruhare mu mibereho myiza ndetse no mu iterambere ry’abaturage n’igihugu muri rusange.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

aho kwibaza icyo igihugu cyacu kitumariye twe twibaze mbere icyo tukimariye

uwase yanditse ku itariki ya: 10-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka