Bifuza ko amasezerano y’inguzanyo mu mabanki yajya ashyirwa mu ndimi bumva

Hari abagana za banki mu Karere ka Huye, bifuza ko amasezerano baherwaho inguzanyo mu mabanki zajya zishyirwa mu ndimi bumva, hirindwa kuzatungurwa n’ibyemezo byabafatirwaho biturutse ku byo basinyiye batabyumva.

Bifuza ko amasezerano y'inguzanyo mu mabanki yajya ashyirwa mu ndimi bumva
Bifuza ko amasezerano y’inguzanyo mu mabanki yajya ashyirwa mu ndimi bumva

Iki cyifuzo cyanagaragajwe mu nama nyunguranabitekerezo ku kugera ku mari (access to finance) ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwagiranye n’abikorera, ndetse n’ibigo by’imari bikorera muri Huye, tariki 9 Gashyantare 2024.

Alphonse Mutsindashyaka, umwe mu bitabiriye iyi nama, yagize ati "Nabonye muri banki zinyuranye ujya kwaka inguzanyo ugasanga ibintu byose biteguye mu Cyongereza. Ugasanga hari nk’utuntu turimo, waba utasomye neza tukaba ari nk’umutego. Urugero nk’aho usanga bavuga ngo igihe ubukungu buzaba butameze neza bazongeraho 1% ku nyungu wafatiyeho, ukaba watungurwa igihe bibaye ngombwa ko bishyirwa mu bikorwa nyamara warabisinyiye utabizi."

Yunzemo ati "Byaba byiza inyandiko za Banki zigiye zishyirwa mu ndimi twese twumva, wenda bakaba bategura ku buryo buri gika cyandikwa mu ndimi zemewe mu Rwanda, Ikinyarwanda, Igifaransa n’Icyogereza kugira ngo na wa munyamahanga abashe kubyumva."

Yanagaragaje icyifuzo cy’uko nk’uko mu nzego z’ibanze uhasanga inyandiko zigaragaza serivisi zihatangirwa n’igihe zitangwamo, byagaragara no mu bigo by’imari.

Ati "Hari aho ujya ugatinda kubona serivisi, wenda ushinzwe inguzanyo ashaka ko uzamushaka. Byaba byiza mu bigo by’imari byose ugiye uhasanga inyandiko zigaragaza igihe serivise zitangwamo, kugira ngo umenye igihe wemerewe, bityo ube wabona aho uhera ubaza igihe watinze kubona serivise."

Nk’igihe umuntu agiye gushaka serivisi muri banki avuga ko azanye dosiye yuzuye, akavuga ati mu minsi nk’itanu nzabona ibyo nasabye.

Théoneste Tuyisabe, umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abafite Ubumuga mu Karere ka Huye na we ati "Uretse na kontalo mu Kinyarwanda, n’abatabona bakenera izanditse mu rurimi bumva igihe bakeneye serivise yo kwaka inguzanyo."

Pontien Bizimana, umuyobozi w’ishami rya I&M Bank i Huye, avuga ko muri gahunda yo gushyira umuturage ku isonga, itegeko rirengera umuguzi ryasohotse mu kwezi kwa Kanama riteganya ko umukiriya amenyesha ikigo cy’imari ururimi yifuza guhabwamo inyandiko kugira ngo asinyire ibyo yumva.

Ati "Harimo kontaro, gufunguza konti n’ibindi, ku buryo bamuha ibiri mu rurimi ashaka, agasinyira ibyo yumva, n’inguzanyo agasinya yumva ibyo agomba kubahiriza n’ibyo banki imugomba."

Ibi kandi ngo bigomba kujyana no gushyiraho inyandiko mu bigo by’imari, zigaragaza imikorere yabyo, ba nyirabyo banazirikana ko gutanga serivisi nziza bishobora gutuma ubona abakiriya bashyashya, ukanagumana n’abo wari usanganywe, kimwe n’uko utanga serivise mbi bamucika bakisangira abatanga inziza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka