Baterwa ipfunwe no kuba umudugudu wabo witwa“Nyakatsi”

Abaturage batuye mu Mudugudu witwa “Nyakatsi” mu Kagari ka Gahama mu Murenge wa Kirehe mu Karere ka Kirege ngo bababajwe n’iryo zina kuko ribatera ipfunwe ndetse rinabakereza mu guhabwa serivisi.

Abaganiye na Kigalitoday basanga iryo zina rikwiye guhindurwa kuko ritajyanye n’igihe igihugu kigezemo.

Bibaza impamvu bitwa "Nyakatsi" kandi barabaye aba mbere mu guca nyakatsi ndetse bakaba bahora baza imbere mu kwesa imihigo.
Bibaza impamvu bitwa "Nyakatsi" kandi barabaye aba mbere mu guca nyakatsi ndetse bakaba bahora baza imbere mu kwesa imihigo.

Muvunyi Joseph avuga ko iryo zina ribatera ipfunwe ati “mperutse kujya mu bitaro i Kirehe mvuga umwirondoro njyeze ku mudugudu mbona muganga n’abo twari kumwe barikanze none twumvise ko risiti zo guhindura amazina zoherejwe turacikanwa,turi mu gahinda gakomeye mutubarize”.

Uwimbabazi Peace na we wo muri uwo mudugudu avuga ko iyo agiye mu buyobozi adahabwa service uko bikwiye. Ati “Iri zina kenshi riratubangamira iyo ugiye mu buyobozi ukavuga aho uturutse akazi gahita gahagarara bakibaza kuri iryo zina ugasanga na we biguteye isoni kuko bagufata nk’umuntu uba muri nyakatsi kandi ni twe twabaye aba mbere mu guca nyakatsi muri kirehe”.

Bugingo Vedaste, Umuyobozi w’uwo mudugudu avuga ko kuba bitwa nyakatsi atari uko bari mu byatsi, ngo nubwo bacikanwe lisiti zo guhindura amazina zikoherezwa bifuza ko rihinduka “u Rurembo”.

Avuga ko bashatse kurihindura ubuyobozi burabyanga. Agira ati “Twigeze kubisaba ubuyobozi ko rihinduka dukoresha na kashe y’izina ‘u Rurembo ‘nyuma batubwira ko guhindura izina bitoroshye badusaba ko dukomeza kugendera ku izina Nyakatsi, mutuvugire turababaye”.

Nubwo uyu mudugudu witwa Nyakatsi ngo wakunze kuza imbere mu kwesa imihigo mu Karere ka Kirehe.

Rwagasore Faustin, umwe mu bahatuye, agira ati “Twesa imihigo ni twe bose baza kwigiraho! Dutwara ibikombe n’umwaka ushize baduhaye igare kubera gucunga neza umutekano kandi na mutuweri turi imbere, isuku yo sinakubwira”.

Muzungu Gerald , Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe asanga kuba raporo y’amazina yahindurirwa inyito yaroherejwe Nyakatsi rigasigara ari abayobozi b’ibanze babigizemo uburangare kuko babimenyeshejwe.

Ngendahimana Ladislas, Umvugizi wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, arahumuriza abo baturage ababwira ko guhindura iryo zina bigishoboka.

Agira ati “Ubuyobozi bubafashe muri icyo kibazo bakore inyongera kuri raporo y’amazina bifuza ko ahinduka bayohereze,ntarirarenga”.

Andi mazina y’ahantu usanga abaturage bo muri Kirehe batishimiye ni nka Rutabagu, Rwayikona, Gatwa, Rwimbwa na Rwabutazi .

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka