Batatu batawe muri yombi bakekwaho ubujura
Abasore batatu, mu karere ka Ruhango, bari mu maboko ya polisi kubera gukekwaho icyaha cyo kwiba ibikoresho bitandukanye byiganjemo iby’ikoranabuhanga.
Aba basore bari mu maboko ya polisi kuva tariki y17/09/2015, bafatiwe mu mudugudu wa Kinama akagari ka Musamo, umurenge wa Ruhango. Aba ni Habumugisha Aphrodis, Siborurema Innocent na Gatorana Reverien.
Bakaba batawe muri yombi mu gihe cya mugitondo mu mukwabo wakozwe na Polisi ku bufatanye bw’ingabo na Dasso ndetse n’abaturage.
Mu byo bafatanywe harimo terefone 10, intebe esheshatu, radio imwe, bateri imwe na televiziyo imwe, aba bose bakekwaho icyaha cy’ubujura, bakaba bafungiye kuri station ya polisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Ruhango Spt Rubagumya Richard, yasabye abaturage kwirinda gupfa kugura ibikoresho byakoreshejwe, ngo kuko akenshi usanga ari ibyibano.
Spt Rubagumya asaba abantu kwirinda gushaka kurya ibyo batakoreye, akabwira abashaka kubaho batunzwe n’iby’abandi ko polisi iri maso idashobora kuzabihanganira.
Yasabye abantu babuze ibikoresho byabo kuza bitwaje ibimenyetso by’uko ari ibyabo kugira ngo babisubizwe.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Aba basore bazabazwe neza buriya bafite amakuru menshi babitse .ntibakadusebereze akarere kacu.
abajura nibakurikiranwe reta nayo niyongere imbaraga